Umujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Nyarugunga akagari ka Rwimbogo, Umudugudu w’Umushumbamwiza kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2023, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi the bakoze inteko rusange,basuma ibyo bagezeho,banakira n’Abanyamuryango bashya.
Aba banyamuryango bashya nyuma yo kurahira no guhabwa ikaze ku bitabiriye,babwiwe ko muri FPR Inkotanyi abanyamuryango banganya uburenganzira mu muryango no gutanga ibitekerezo kuburyo bungana haba umazemo igihe n’umushya.
Chairman Rusimbi Charles yasabye Abanyamuryango gukomeza gukorera hamwe ndetse no kwitegura amatora y’Umukuru w’Iguhugu n’Ayabadepite azaba umwaka utaha wa 2024.
Mubyagezwe na FPR Inkotanyi aha muri uyu Mudugudu w’Umushumbamwiza bigabanyije mu byiciro bine
Imibereho myiza
Abanyamuryango bishimiye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza(Mutuele de Sante),ifasha Abaturarwanda kwivuza, ndetse na gahunda yo kwigisha abagore batwite kwibuka gupimisha inda na shishakibondo itangwa kubana
Imiyoborere myiza
Hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y’Abaturage hakorwa inteko rusange z’Abaturage zigamije gukemura ibibazo by’Abaturage ku kigero cya 90% n’ibindi bijyanye n’imiyoborere myiza.
Ubukungu ndetse.
Ubukungu burakomeza kuzamuka mu rwego rwo kwizigamira hashinzwe amashyirahamwe 4 yo kwizigamira no kugurizanya,ni mugihe mu rwego rw’ubukungu hakozwe agashya Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakoze umuhanda bashyiramo Laterite umuhanda ufite metero 250,ni mugihe uyu muhanda bavuga ko bashaka kuzashyiramo kaburimbo.
Ubutabera
mu butabera ibibazo byakemuwe 100% ku rwego rw’Umugugudu
Rtd Captain Ntambamara Eugene uri muri sukomisiyo muri Komisiyo y’umutekono, mu mujyi wa Kigali mu ijambo rye yasabye Abanyamuryango gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura,gisanzwe kiranga FPR-Inkotanyi ndetse no kurinda ibyo bamaze kugeraho,ndetse no gutegura ejo heza.
Umushyitsi mukuru RWANYANGE Rene Athère Umunyamabanga muri Komisiyo y’imiyoborere myiza mu mujyi wa Kigali mu ijambo rye yasabye Abitabiriye inteko rusange y’Abanyamuryango FPR Inkotanyi bo mu mudugudu w’Umushumbamwiza gukomeza gushyira hamwe kw’Abanyamuryango,kubahana no gusangira amakuru,asoza ashimira urubyiruko rwarahiriye kuba Abanyamuryango bashya abasaba gushyigikira kurinda ibyagezweho n’Umuryango FPR-Inkotanyi no kurinda Igihugu mu gusoza hafashwe ifoto y’Urwibutso.