Mu Karere ka Karongi umugabo witwa Dan Uwishyaka, ari gushakishwa n’inzego zibishinzwe nyuma yo gukekwaho gutwika umugore we bari bamaranye imyaka ibiri babana mu buryo budakurikije amategeko.
Ibi byabaye ku wa 23 Ukwakira 2023, bibera mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Kibilizi ho mu Mumudugudu wa Cyimana.
Umugore uturanye n’uyu muryango yatangaje ko mu masaha ya saa 22:35 z’ijoro yumvise uyu mugore ahuruza uvuga ko umugabo we amwishe, agezeyo asanga yamutwitse ku maboko, mu gatuza no mu maso.
Yagize ati: “Nagezeyo nsanga ni umugore wahiye. Nasanze ari kuvuga ngo nihanganye kenshi none nirwo narindiriye. Twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera, tugezeyo abaganga bahita bafata icyemezo cyo kumwohereza ku Bitaro bikuru bya Kibuye.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko agihurura yasanze umugabo adahari, avuga ko umugabo yongeye kugaragara ubwo yari amenye ko bohereje uwahiye ku Bitaro, aje guhindurira umugore imyenda kuko iyo yari yambaye yari yahiye.
Uwishyaka yasubiye mu rugo kuzana umwana wabo w’umwaka n’amezi ane, agenda ubutagaruka baramutegereza baramubura.
Bamwe mu batabaye bavuze ko uyu mugore yanukaga peteroli, bikekwa ko ari nayo yatwikishijwe.
Habimana Viateur, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi, yatangaje ko aya makuru bayamenye, gusa avuga ko bagishakisha uyu mugabo kuko yabuze.
Ati: “Amakuru twayamenye, turi kumushakisha dufatanyije n’inzego z’umutekano na RIB. Ntabwo turamubona na nomero ye ya telefone yayikuyeho.”
Uyu mugore urwariye mu Bitaro bya Kibuye, abaganga bavuga ko yabazwe kuko yari yababaye cyane, gusa andi makuru avuga ko uyu mugore yahinduye imvugo avuga ko ari amavuta yamumenetseho mu rwego rwo guhishira umugabo we ngo adakurikiranwaho iki cyaha.
Src:Igihe