Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umunyamakuru Manirakiza Théogène wa Ukwezi Tv yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi TV. Akurikiranyweho icyaha cya ruswa.

RIB yatangaje ko Manirakiza yafunzwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ya 500.000 Frw ngo adatangaza inkuru.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ntiyasobanuye byimbitse uburyo Manirakiza yafashwemo, gusa yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Kicukiro ubwo yakiraga aya mafaranga.

Yavuze ko uru rwego rutazigera rwihanganira umuntu wese wakira ruswa.

Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo gusaba cyangwa kwakira indonke yizeza umuntu ko hari ibyo amukemurira inibutsa abantu ko gutanga ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Manirakiza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimuhurura.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!