Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Igisubizo ku ibura ry’imodoka mu muhanda

Minisiteri y’ibikorwaremezo yafashe ingamba z’agateganyo zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ni mugihe hakunze kumvikana ikibazo cy’imirongo muri gare aho usanga imodoka zabaye nkeya abandi bari ku mirongo.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze hafashwe ingamba zigera kuri eshanu.

Harimo kwifashisha bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi.

Gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi, kugirango babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu magaraje.

Harimo kwifashisha bisi ziri mubyerekezo bidafite abagenzi zigakoreshwa ahari abagenzi benshi mu masaha amwe n’amwe.

Harimo gushyiraho parikingi y’imodoka z’imyanya irindwi doreko inyinshi zisanzwe zitwara abagenzi mu buryo butemewe, abafite imodoka z’imyanya irindwi basabwe kujya kuzandikisha,zigahabwa ibiziranga zigahabwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi mu buryo bw’agateganyo, Bamaze impungenge ko nta kiguzi mu kwiyandikisha yewe nta musoro kuko n’uburyo bw’agateganyo.Ibindi nuko amategeko asanzwe agenga gukoresha umuhanda akomeza kubahirizwa.

Ni nyuma y’uko hagiye humvikana ikibazo cy’ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange,aho mu masaha ya ni mugoroba usanga imirongo nyamara imodoka ari nkeya cyangwa ntazihari.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!