Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo: Umugabo n’umugore we basanzwe mu nzu barapfuye kera

Umugabo n’umugore we basanzwe bapfiriye mu nzu bari batuyemo bamaze igihe kirekire, bari batuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Gasharu.

Imirambo yabo yasanzwe mu nzu mu gitondo cyo ku wa mbere Taliki 02 Ukwakira 2023.

Abaturage baturanye n’uyu muryango babwiye Itangazamakuru ko babonye amasazi atuma ku idirishya ry’inzu yabo, bagashaka uko bajyamo bagasanga bamaze iminsi bapfuye.

Bakomeje batangaza ko bikweka ko hari umwe waba wishe undi kuko ngo bari bamaze iminsi babana mu makimbirane.

Igihe dukesha iyi nkuru batangaje ko bahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya ntiyaboneka.

Mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasharu, Sandrine Mukantwari we yatangaje ko uyu muryango wari ubanye neza.

AtiTwabimenye ko bapfuye gusa bari babanye neza nta makimbirane bari bafitanye.”

Biravugwa ko imirambo ya Banyakwigendera yajyanywe n’inzego zibishinzwe ngo ibanze ikorerwe isuzumwa.

Ibiro by’Umurenge wa Kinyinya uyu muryango wari utuyemo

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!