Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: umugore yataye uruhinja abeshya ko yarusigiye Se

Intara y’amajyepfo akarere ka Nyanza umurenge wa Busasamana akagari ka Nyanza mu mudugudu wa Kavumu, umugore akurikiranyweho guta uruhinja rwenda kuzuza amezi abiri ku musarane w’ishuri ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi,ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa 22 Nzeri 2023.

Uruhinja rwabonywe n’umubyeyi wari ugiye gutangira Isabato.Uyu mubyeyi yumvise uruhinja rurira akurikiranye ijwi asanga ruri mu myenda ku musarane w’ishuri rya Kavumu Adventist.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide, yavuze ko nyina w’urwo ruhinja yatawe muri yombi.

Amakuru avuga ko uwo mugore watawe muri yombi akurikiranyweho guta urwo ruhinja ni uw’i Mugandamure mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko yavuye iwabo amuhetse gusa ntiyamugarura,nyina amubajije aho uruhunja ruri amusubiza ko yarusigiye Se (uwo bamubyaranye).

Ubuyobozi buvuga ko uri kurera uwo mwana ari uwamubonye bwa mbere akaba yamufashije mu kumuha ubutabazi bw’ibanze, ariko hataramenyekana niba azakomeza ku mwitaho.

Abaturage bavuga ko ruriya ruhinja nta kibazo rufite kuko umubyeyi warutoraguye yarujyanye kwa muganga basanga nta kibazo rufite ameze neza.

Ivomo: umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!