Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Abarimu bagera ku 180 bo mu mashuri atandukanye bahawe License D CAF mu gutoza umupira w’amaguru.

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023, I Kigali muri Hilltop Hotel and Country club habereye umuhango wo gushyikiriza abatoza bakaba n’abarimu bagera ku 180 bo mu bigo by’amashuri mu gihugu hose impamyabumenyi (License D) yo gutoza umupira w’amaguru, nyuma yo gusoza amahugurwa bahawe na Federasiyo ya siporo mu mashuri (FRSS) ifatanije na Federasiyo y’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Izi License bazihawe nyuma y’amahugurwa bakoze mu byiciro bibiri kuva mu kwezi kwa 3.

Aba barimu bavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse, bazamura impano z’abana ku mashuri ariko bagifite imbogamizi z’ibikorwaremezo ndetse n’ibikoresho bya siporo hari n’aho utasanga na kimwe.

Izindi mbogamizi zagaragajwe, ni iz’abayobozi b’ibigo by’amashuri bamwe na bamwe usanga batumva akamaro ka siporo, ku buryo n’amafaranga agenerwa siporo atangwa na Leta batayakoresha ibyo yagenewe.

Uyu muhango wari witabiwe n’abayobozi batandukanye harimo intumwa ya REB akaba n’umushyitsi mukuru, Umuyobozi wa Federasiyo ya siporo mu mashuri akaba n’umuyobozi wa HOSO ( Heads of School Organization), ndetse n’umwe mu batoza bahuguye abarimu.

Mu ijambo rye Intumwa ya REB akaba no mu ishami rishyiraho integanyanyigisho y’isomo ry’igororamubiri, yahumurije aba batoza ko REB na FRSS babitekerezaho ndetse hari gukorwa ibishoboka byose ngo siporo itezwe imbere mu mashuri, cyane ko hari n’imipira yo gukina igiye gutangira gutangwa mu gihe cya vuba.

Yavuze ko ku ikubitiro bazahera ku Mashuri Nderabarezi ( TTC’s) bakurikizeho ya mashuri yo mu byaro hasi usanga no kwibonera umupira umwe ari ingorane.

Ku bijyanye n’imyumvire y’abayobozi b’ibigo by’amashuri kuri siporo, Umuyobozi wa HOSO yavuze ko babizi ndetse batangiye kubaganiriza.

Ku bijyanye n’ibikoresho by’ibanze byo guheraho kuri aba batoza, uwaje ahagarariye abatoza bahuguye aba barimu yabijeje ko bitarenze ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, iki kibazo azaba yakigejeje aho kigomba kugera kandi yizeye ko bizatanga umusaruro.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!