Monday, March 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Perezida Paul Kagame yemeye ko azaba ari Umukandida ku mwanya wa Perezida w’Igihugu cy’u Rwanda muri 2024.

Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yishimiye icyizere Abanyarwanda bamufitiye, ashimangira ko azaba ari umwe mu bakandida mu matora y’umukuru w’Igihugu azaba muri 2024.

Perezida Paul Kagame, yahamije ko azahagararira umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya 2024, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

Ibi Nyakubahwa Paul Kagame, yabitangaje nyuma yaho atorewe guhagararira uyu muryango ku majwi 98,8%.

Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. ninako bimeze, ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye.”

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko azakomeza gukorera Abanyarwanda uko ashoboye kose, ahita anemeza ko ari Umukandida muri 2024.

Yagize ati “Yego, rero ndi Umukandida.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!