Intara y’Iburasirazuba akarere ka Nyagatare umurenge wa Katabagemu umusore w’imyaka 26 y’amavuko ni Umuvunvu wabigize umwuga akaba yarabitangiye akiri mu mashuri abanza.
Uyu musore Ndayishimiye Vincent utuye mu murenge wa Katabagemu akaba yaratangiye uyu mwuga w’ubuvumvu yiga mu mashuri abanza,agahera ku muzinga umwe rukumbi.
Akomeza ashimira UNDP binyuze muri MINAGRI kuko inkunga bamuhaye yatumye yagura ibikorwa, Mu bwiza no mu bwinshi,aho yavuye ku musaruro yabonaga uri munsi ya litiro ijana z’ubuki ku gihembwe umusaruro waje kwiyongera ugera kuri litiro ziri hagati ya 600 na 700 ku gihembwe, kuri ubu afite imizinga y’inzuki 80 y’agakondo n’indi 76 igezweho.
Yabwiye UMURUNGA.com ko nubwo yatangiye uyu mwuga w’ubuvumvu akiri mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu bitatumye areka ishuri kuko yakomeje kwiga arangiza amashuri abanza yiga n’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubwubatsi (CONSTRUCTION),ndetse ateganya gukomeza muri Kaminuza,yatubwiye ko umuzinga yahereyeho yawiboheye akopeye Umusaza baturanye waje kumwigisha uko baboha umuzinga.Yamwigishije kuroba ifi aho kumuha ifi.
Ndayishimiye Vincent inama agira arubyiruko nuko umwuga w’ubuvumvu akora bisaba umwanya ugahera kurwego rutoya nta mafaranga bisaba uretse kibiha igihe.