Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

NESA: Menya inzira wanyuramo uhinduza ikigo, amazina ndetse ujuririra amanota

Nyuma y’uko hatangajwe amanota, hari banyeshuri batishimiye aho boherejwe, amanota bagize cyangwa amazina yabo akaba yari yanditse nabi, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura ry’amashuri(NESA), cyashyizeho umurongo wo kunyuzamo ibyo bibazo byose bikaba byasubizwa.

Batangaje ko hari inzira ebyiri bishobora gukorwamo kugira ngo hasuzumwe ubusabe bw’umunyeshuri abe yakwemererwa cyangwa agahakanirwa bitewe n’impamvu zitandukanye.

Bumwe mu buryo bwakoreshwa ni inzira y’ubusamo, aho ababyifuza bakoresha ikoranabuhanga banyuze ku rubuga rwa SDM.

Unyura kuri iyi Link   https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/examAppealHome.zul

Aha iyo uhageze ushyiramo nomero iranga umunyeshuri, hakaza imyirondoro ye ukagenda ukurikiza amabwiriza.

Nyuma yo gushyiramo umwirondoro(Numero umunyenshuri yakoreyeho-Index number), ukurikizaho gushyiramo numero bagushakiraho, Akarere ndetse n’impamvu y’ubujurire bwawe( Aho woherejwe=Placement, Amanota=Marks, cyangwa umwirondoro=Identification), ukohereza.

Iyo wohereje utegereza icyemezo cyafashwe.

Uburyo bwa kabiri ni uko ubu abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura ry’amashuri(NESA), boherejwe mu turere twose tw’igihugu kugira ngo bafashe ababyifuza ku bibazo bitandukanye, bivuze ko umuntu yajya ku karere kamwegereye bakamufasha.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!