Mu karere ka Rusizi, mu Murenge wa Nkungu, abakobwa baho bari kugaragaza imyitwarire idasanzwe, aho bari guha amafaranga abahungu ngo babarongore kugira ngo badakomeza ku gumirwa.
Abaturage baho batangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu muco uhari kandi bavuga ko abantu bose babanye muri ubu buryo ingo zabo zitajya ziramba.
Mukankusi Maritha, umukecuru utuye mu Kagari ka Rwamuhirwa nawe yavuze ko iyi myitwarire y’abakobwa baha abasore amafaranga ngo babarongore ihari.
Ati “Nyine umusore amuca amafaranga akurikije uko amubona akuze, umukobwa nawe akayamuha kugira ngo adakomeza kuguma iwabo yanga kuzahabyarira.”
Uyu mukecuru kandi yakomeje avuga ko ingo zibanye muri ubu buryo zitajya zimara iminsi zikibanye, avuga ko bidateye kabiri bahita batandukana.
Abaturage bo muri uyu Murenge iyo muganiriye bakubwira ko ibiciro biba biri hagati y’umukobwa n’umusore ashaka ko amubera umugabo.
Umugore w’abana batatu utarifuje ko amazina ye amenyekana, yatangaje ko byamubayeho agaha umuhungu amafaranga, ariko ubu uwahoze ari umugabo we yaramutaye ajya kwishakira undi mugore.
Ati “Byabayeho da! tumaze amyaka ibiri yarantaye yishakiye undi mugore ufite amafaranga ngo ntiyabana n’umugore udafite amafaranga hari uyafite.”
Uyu mugore yongeyeho ko yababajwe cyane n’amafaranga ye ibihumbi 500 frw yari yamuhaye kugira ngo babane.
Umugabo witwa Ephrem Rubika we yavuze ko umukobwa we atamukundira guha umusore amafaranga ngo bakunde babane.
Ati “Bariho rwose abakobwa aha bakwa abasore kugira ngo babarongore kuko abagabo babuze ku buryo benshi babyariye iwabo, ariko njye sinabyemera kuko umukobwa wanjye si mubi ku buryo yakwa umuhungu.”
Yanaboneyeho kandi gusaba inzego zibishinzwe kurwanya uyu muco, kubera ko ingo zibanye muri ubu buryo zitamara kabiri.
Habimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, yemeje ko uyu muco uhaba ariko yavuze ko ubuyobozi bubimenya nyuma yo kubana habaye amakimbirane.
Ati “Uko mubyumva natwe niko tubyumva, nta kimenyetso simusiga kiba kigaragaza ko umukobwa n’umuhungu baje gusezerana umukobwa yamuhaye amafaranga, tubimenya batangiye gushyamirana kandi babitangira bamaze kubyarana inshuro eshatu cyangwa enye, bivamo ati n’ubundi twabanye nabanje kuguha amafaranga.”
Uyu muyobozi yavuze ko abimenye mbere atabasezeranya kubera ingo zabo zitaramba, avuga ko babikora mbere bari kurambagizanya.