Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC:M23 yongeye guteza intambara hagati yayo na CMC-FDP.

Kuri uyu wa kane Taliki 14 Nzeri 2023, haravugwa imirwano yazindutse mu gitondo kare, muri Teritwari ya Rutshuru hagati y’inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu kiswe CMC-FDP.

Amakuru aturuka muri aka gace aravuga ko inyeshyamba za M23 zacakiranye n’inyeshyamba za Wazalendo z’ibumbiye mu ihuriro ry’inyeshyamba rya ‘Collectif des mouvements pour le changement/ Forces de défense du peuple (CMC-FDP)’ ziyobowe n’uwitwa Ndaruhutse Dominique uzwi nka Domi.

M23 yateje intambara irwanira gushyira ibirindiro bishya mu bice bya Marangara na Kanyangili, Izi nyeshyamba zari zisanzwe muri aka gace rero zahise zitangiza imirwano mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa 13 Nzeri kugeza mu gitondo cyo ku wa 14 Nzeri 2023 nk’uko byatangajwe na CMC-FDP.

Andi makuru aravuga ko kuva ku wa gatatu hatangiye kugaragara inyeshyamba za M23 zerekeza mu duce twa Bishusha, Bwiza, Kizimba, no mu nkengero za Kitchanga ubwo zari ziri mu gace ka Tongo.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane hagaragaye umurongo w’inyeshyamba za M23, amakuru avuga ko bari batwaye amasasu n’ibyo kurya.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU