Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugore wa Nyakwigendera Pasiteri Theogen yakoze igikorwa cy’ubutwari-Amafoto

Mu mezi macye ashize nibwo Pasiteri Theogen Niyonshuti yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu gihugu cya Uganda asiga umugore we UWANYANA Assia n’abana 4 babyaranye ndetse n’abandi benshi cyane yareraga ya kuraga ku muhanda hirya no hino.

Nyakwigendera Pasiteri Theogen Niyonshuti atarapfa yajyaga afata igihe akajya gusangira n’abana bo ku mihanda kuko mbere yo gukizwa nawe yabaga muri ubwo buzima bugoye bwo mu muhanda nkuko nawe atajyaga ahisha ubuzima yabayemo bwo mu muhanda.

Akimara gupfa,Assia yiyemeje kuzajya akora uko ashoboye nawe akazajya asangira n’abana bana kabone nubwo umugabo we yitabye Imana.

Yabigezeho ubwo mu ntangiriro ziki cyumweru yatumije abana baba ku mihanda maze abakoreshereza isabukuru icyarimwe kuko abenshi baba batazi igihe bavukiye.Byari ibyishimo n’umunezero kuko basangiye baranezerwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!