Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Umuraperikazi Oda Paccy yashimagije umwana we nyuma yo gutsinda yihanukiriye ikizamini cya Leta

Ku munsi w’ejo hashize taliki 12 Nzeri 2023, ni bwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura ry’amashuri cyatangazaga amanota y’ikizamini cya Leta ku banyeshuri basoza amashuri abanza n’icyiciro rusange, ababyeyi bagiye bagaragaza amarangamutima atandukanye hirya no hino cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ari nayo nzira umuraperi kazi yakoresheje ashimagiza umwana we.

Imbuga nkoranyambaga isigaye ari inzira z’ubusamo zo gusakaza ubuzima n’imibereho y’abantu ku buryo bitakigoye kumenya ibihe umuntu arimo mu gihe uba ufite aho mwahurira ku rubuga nkoranyambaga.

Umuraperikazi, Uzabumwana Pacifique wamamaye nka Odda Paccy, yisunze urubuga X, rwamamaye nka twitter, agaragaza uko atewe ishema n’umwana we watsinze yihanukiriye ikizamini cya Leta, at”Mwana muto, mwana nkunda! Iyo Bavuze ko umubyeyi atewe ishema n’umwana ni ibi baba bavuga{ashyiraho amashyi y’ishimwe}, wakoze kutankoza isoni, wakoze kumpesha ishema.”

https://x.com/paccyoda/status/1701886585455681548?s=20

Yunzemo ati’‘Kuva ku nshuro ya mbere nta na rimwe wigeze ureka kunzanira amanota meza hamwe n’Imana nta kure cyane utazagera. Komeza ukuze ubwenge n’ubupfura! We love u,we support u, we will always be there for u, cheers to the next Level. Congs Yessah M Linca.”

Uyu mwana witwa Yessah Mbabazi Linca, yagize amanota 30, bizamini by’amashuri abanza aho bigaragara ko yitwaye neza mu masomo atandukanye.

Uyu mwana ni imfura ya Odda Paccy n’umucuzi w’injyana z’umuziki, wamamaye nka Lic Lic.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!