Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Bigenda gute ngo umuntu yitsamure?Bimarira iki umubiri wacu?

Kwitsamura ni uburyo umubiri ukoresha mu kwirinda imyanda ishobora kujya mu myanya y’ubuhumekero nka mikorobe,umukungugu cyangwa ibindi bitumuka(harimo ubwoya bw’inyamanswa) kimwe n’ibindi byose bibangamira Aho umwuka unyura,iyo witsamuye byose birasohoka.

Ni ikimenyetso kandi cy’indwara y’ibicurane n’indwara zo gufungana.

Uburyo umuntu yitsamura buratangaje cyane,ntushobora kubitegeka cyangwa kubihagarika,birizana igihe bishakiye.

Dore ibindi bitangaje ushobora kuba utazi ku kwitsamura.

Ibintu bitangaje ku kwitsamura

  • Kwitsamura bikorwa ku muvuduko uri hejuru cyane

Umwuka usohoka mu gihe witsamuye , ubushakashatsi bugaragaza ko, ugendera ku muvuduko udasanzwe wa metero 50 mu isogonda!

  • Kwitsamura inshuro irenze imwe ni ibisanzwe

Imyanda na mikorobe zitandukanye umubiri Uba ushaka kwikiza mu myanya y’ubuhumekero hari igihe idasohokera icyarimwe.Ibi birasaba umubiri kugerageza inshuro zindi mu kugerageza kuyisohora, nibyo bituma witsamura inshuro irenze.

  • Ibyo witsamuye bishobora kurenga muri metero 10

Iyo witsamuye , nkuko twabibonye hasohoka imyanda na mikorobe zitandukanye umubiri uba ushaka kwikiza.Ibyo witsamuye bishobora kugera kure cyane nko muri metero 10.Niyo mpamvu tugirwa inama yo kwipfuka ku munwa n’amazuru igihe twitsamura kuko ushobora kwanduza abagukikije iruhande rwawe.

Mu gihe witsamura ni byiza kwipfuka ku mazura n’umunwa muri ubu buryo aho gukoresha intoki,iyo witsamuye amaso yawe yifunga utabishaka.

Nubwo hari abashobora kubigerageza amaso afunguye, ariko ntushobora kubigeraho kuko hari byinshi bibera mu mubiri udashobora gutegeka.

Uburyo ubwonko buyobora imikorere itandukanye y’umubiri,kimwe mubyo bukora mu gihe witsamuye harimo gufunga amaso.

Hari abajya bavuga ko uramutse witsamuye amaso afunguye, ashobora guturumbukamo, ariko ibi sibyo.

Umutima ntushobora guhagarara igihe witsamuye.

Hari abantu uzumva bavuga ngo mu gihe witsamuye umutima uba uhagaze gutera.Ibi sibyo na gato,gusa igihe uri kwitsamura umutima utera gacye ugereranyije n’ibisanzwe.

Ibi biterwa nuko mbere yo kwitsamura ubanza kwinjiza umwuka mwinshi, bityo ugakoresha cyane umutsi w’ubwonko witwa Vagus(Vagus nerve). Abenshi ntibanamenya ko binjije umwuka mwinshi mbere yo kwitsamura.

Izuba rya mu gitondo cyangwa kujya hanze ukibyuka bitera benshi kwitsamura

Ibintu bitumuka,urusenda,ubukonje no kurwara ibicurane sibyo byonyine bishobora gutuma witsamura. Hari ibindi butandukanye bishobora gutuma witsamura,kimwe muri ibyo ni imirasire y’izuba.

Nubwo ubushakashatsi butagaragaza neza ikibitera,gusa umuntu umwe muri 4 aritsamura igihe cyose ahuye n’izuba rirasa.Ubutumwa ubwonko bubona bwo kugabanya amaso igihe ubonye izuba cyangwa urundi rumuri bishobora kuba intandaro no kwivanga n’ubutumwa ubwonko bubona bwo kwitsamura.

Icyitonderwa:

Inshuro nyinshi warabikoze cyangwa wabonye ubikora,mu gihe ari mu bandi bantu,mu rusengero cyangwa mu ishuri, umuntu ushaka kwitsamura aho kwitsamura bisohoka agashaka kubirekera imbere.

Nubwo bidakunze kubaho,ariko kwitsamurira imbere bishobora gutera ibibazo bikomeye,nko kuba udutsi duto dutwara amaraso mu bwonko twakwangirika cyangwa tugacika intege , ibindi bibazo ku dutsi dutwara amaraso mu maso,kwica ingoma z’amatwi cyangwa se ibindi bibazo mu nzira y’ubuhumekero.

Ntabwo ari byiza na gato guhagarika kwitsamura.gusa,hari ibyo ushobora gukora ukaba wahagarika kwitsamura.

Mu gihe wumva ugiye kwitsamura ushobora guhumekera mu mazuru cyane, ushobora kandi kwikora ku mazuru umeze nk’uyakuba(ibi  abana bakunda kubikora) cyangwa se ukaba wafata cyane igice cy’umunwa wawe wo hejuru.

Abana benshi mu gihe bagiye kwitsamura bakunze kwikuba ku mazuru bagahita bigenda.

SRC:umutihealth

 

 

 

 

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!