Niyonkuru Callixte, umuhanzi ukomoka mu Burundi, ukorera muzika ye muri Africa y’Epfo, aritegura gukora igitaramo mpuzamahanga azamurikiramo umuzingo we, Album, yise Yarambabariye.
Niyonkuri Callixte, ukoresha Dadu Callixte, ni umuhanzi ukomeye watangiye muzika akiri muto ayobora itsinda ry’abaramyi aho yasengeraga, nk’uko yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru w’UMURUNGA.com.
Abo Dadu aririmbira baba bafashijwe
Dadu Callixte ngo yatangiye muzika mu mwaka wa 2015, aho yaririmbaga ayoboye itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, yari mu bambere mu ntyoza mu kuririmba no gucuranga, Dadu Callixte, nyuma yaho, hari mu mwaka wa 2019, amaze gusezerana kubana akaramata n’uwo yihebeye, bamaze kuba umwe, ngo yahisemo kuririmba ku giti cye, carriere Solo, afatanyije n’umufasha we n’ubu baririmbana.
Ati”Natangiye gukora muzika nkiri muto cyane, gusa nsa n’uwagaragaye cyane mu myaka ya za 2025, aho nari umuyobozi w’abaramyi. (Worship leader), muri itorero(church) aho narerewe, kuririmba njyenyine(Carriere Solo), nabitangiye muri 2019, aho nari ndangije gukora ubukwe na madamu wanjye.”
Yakomeje avuga ko guhera ubwo yagiye aririmbana n’umufasha we, ati’Kuva 2019, ni bwo Imana yaduhagurutsa njye na madame wanjye ngo tuyikorere”
Nyuma yo gukora ubukwe Dadu yatangiye gutekereza kuririmbana n’umufasha we
Dadu afatanya n’umufasha we mu kuramya no guhimbaza Imana
Dadu Callixte, avuga ko gukurira mu rusengero ari bimwe mu byatumye ahitamo iyi nzira yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ati’‘Kuko twakuriye munzu y’Imana, turereshwa ijambo ry’Imana kugeza n’ubu ntayandi mahitamwo twari dufite, twarereshejwe ubutumwa bwiza niyo mpamvu twahisemo muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.”
Dadu Callixte, aririmba mu njya zitandukanye iyo aramya ahimbaza Imana,ni umugabo kumureba aririmba amaramaje, kandi ubona bimurimo, bigukumbuza kumva wakwibera mu buzima bwo kuramya no guhimbaza Imana.
Reba indirimbo ye hano yitiriye album ye ‘‘YARAMBABARIYE”
Dadu Callixte, ufite ijwi ryiza bihebuje, bikumbuza benshi kureba aho aba ari ku rubyiniro, amaze imyaka isaga irindwi akora muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, gusa ngo muri iyo myaka, imyaka 4 ayimaze aririmbana n’umufasha we.
Reba indirimbo ya Dadu, yise ” Ndi Uwawe”
Niyonkuru Callixte aka Dadu Callixte, kuri ubu afite indirimbo zikunzwe cyane zirimo nka Yarambabariye, Ndi Uwawe, Naracunguwe, na Mu Butayu yakoranye n’itsinda rikunzwe cyane rya James na Danniella.
Daddy Callixte, ni umuhanzi mpuzamahanga, uretse imiririmbire n’imicurangire ye biri ku rwego rwo hejuru, ahubwo anakorana indirimbo n’ibindi byamamare muri iyi njyana yo kuramya no guhimbaza Imana, nk’iyo bakoranye na James na Daniella, bakunzwe cyane muri Afurika no ku isi.
Reba indirimbo, Mu Bugaragwa (Mu butayu), Dadu yakoranye na James na Daniella
Dadu yatangarije UMURUNGA.com ko bateganya gushyira hanze izindi ndirimbo mbere y’uko uyu mwaka urangira.
N’ubwo amakuru twamenye ari uko imyiteguro yo gushyira hanze iyi Album, ikorwa buri gihe, ntabwo harajya ahagaragara byinshi kuri yo cyane ko ngo hari udushya twinshi bahishiye abazitabira ikigitaramo kizamurikirwamo iyi Album.
Abandi bantu ba hafi b’uyu muhanzi Dadu Callixte,batubwiye ko harimo gutegurwa urutonde rw’abahanzi b’ibyamamare mpuzamahanga bazaririmba muri iki gitaramo,cyane cyane bo mu Rwanda no mu Burundi.