Mu gihe habaga umukino wo gushaka tike yo kuzitabira imikino nyafurika, byaratunguranye ubwo Senegal y’ibihanganye yoherezaga abana b’ingimbi gukina umukino wo kwishyura birangira ari 1-1.
Mbere y’uyu mukino ku ruhande rw’u Rwanda bumvaga ko urubanza ari urucabana ko nta mwana wahangara papa, gusa iby’imikino uwiteguye neza arakugarika.
Abakinnyi ba Senegal bagisesekara i Kigali babaye iciro ry’imigani, bavuga ko kubareba amashereka agaragara mu maso, ndenze abandi nagahamya ko abenshi nta ndangamuntu barafata, bikaba ihurizo rikomeye kuba bahangara abagabo b’ibikwerere n’abasore b’intarumikwa b’ikipe y’u Rwanda, Amavubi.
I saa tatu z’ijoro z’i Kigali ni bwo mu mugi wa Huye, amakipe yombi yamanutse mu kibuga, byaje kuba ihurizo rikomeye abantu babonye amacenga, umurava n’amayeri y’ikipe ya Senegal, birangira igice cya mbere amakipe yombi aguye miswi 1-1.
Bemwe mu bafana b’u Rwanda bavuye ko ari inda ya bukuru u Rwanda ruhaye Senegal y’abato, Niyomugabo Clement, yagize ati”Ntabwo imyaka ya bariya bana ibemerera gutsinda Amavubi, n’ubwo igice cya mbere kirangiye ari ubusa ku busa, ahubwo aba bana bahawe inda ya bukuru , abasore bacu banga kubabaza abana, ariko sinzi ko mu gice cya kabiri boroherwa”
Mu gice cya kabiri, ibintu byahinduye isura kuko ku munota wa 65, Mamadou Lamine Camara wa Senegal, yafunguye amazamu, kiba igitego 1 cya Senegal ku busa.
Ibi byafatwaga nko gukoza agati mu ntozi, gusa bamwe mu basesengura iby’umupira bakabona ko ahubwo Senegal yakinaga neza ishobora gutsinda ibindi.
Amakipe yakomeje kugundagurana, ku kaburembe ku munota wa 95, Niyonzima Olivier Seif, atsinda igitego cyo kwishyura, maze u Rwanda na Senegal birangira ari 1-1.
Niyomugabo Clement, ahamya ko n’ubwo amakipe yanganyije, abasore b’Amavubi banze gutera intimba abana ba Senegal, ati”Hahhahahhah birabaye gusa bitababaje, aba bana bafite ahazaza, natwe tugomba gutegura. Gusa ibyo tubonye si byo twateganyaga, wenda wabona banze kubabaza abana, hahhaha”