Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Niyobuhungiro Obed yandikiye abagize Komite y’Akarere, asezera ku mirimo ye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Taliki ya 08 Nzeri 2023 nibwo Gitifu wayoboraga Umurenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi yanditse ibaruwa asezera mu nshingano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Abiyingoma Gérard yemeje ayo makuru ko ibaruwa ya Niyobuhungiro isaba gusezera mu kazi bamaze kuyakira.
Ati “Hari ubusabe bwe twabonye yanditse asaba guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite nta bindi byinshi yanditse.”
Abiyingoma avuga ko nubwo nta bisobanuro birambuye yashyize mu ibaruwa, ariko ngo hari amatangazo menshi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yasohowe na nyir’ubwite, bikekwa ko ariyo yahereyeho yinenga, asaba guhagarika akazi.
Ati “Akimara gusohora ayo matangazo, Ubuyobozi bw’Akarere bwaramuganirije bishoboke ko ariyo atumye asezera ku kazi.”
Abiyingoma avuga ko nta gisubizo ubuyobozi buramuha cyo kwakira uko gusezera kwe gusa yemeza ko ashobora kugihabwa mu minsi mike cyangwa agategereza iminsi 30.
Umunyamakuru wa UMUSEKE mu Ntara y’Amajyepfo dukesha iyi nkuru yagerageje guhamagara Gitifu Niyobuhungiro Obed kuri iki kibazo ariko ntiyitaba Telefoni.
Mu Ntangiriro z’iki Cyumweru, Niyobuhungiro yashyize itangazo hanze isaba ko Insengero zifite ibyangombwa arizo zemerewe gukora amateraniro.
Muri iri tangazo kandi harimo kwibutsa abaturage ko ahemewe gukorerwa amateraniro ari mu Nsengero zujuje ibisabwa n’ibindi byinshi.
Uko kwimurwa bamwe mu bo bakorana bavugaga ko bamunengaga intege nke n’umusaruro muke yagiye agaragaza mu kazi.