Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Goma:Abarinda Perezida Tshisekedi bagaragaye mu bikorwa by’ubujuru.

Abasirikare barinda Perezida wa DRC Antoine Félix Tshisekedi bagaragaye mu bikorwa by’ubujuru mu mujyi wa Goma.

Ni ibikorwa byabaye ubwo habaga imyigaragambyo yabaye ku wa 30, mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari bari kwamagana MONUSCO.

Ni amashusho yagiye hanze, aba basirikare bo mu mutwe urinda abayobozi bakuru muri DRC, basahura amatungo arimo ihene, intama ndetse n’ibikoresho birimo imifuka y’imyaka n’ibikoresho bya Muzika.

Uretse ibikorwa by’ubujura, aba basirikare bagaragaye mu bikorwa by’ubwicanyi bwakozwe bwibasiye abigaragambya.

Leta ya Congo ivuga ko hapfuye abagera kuri 43 hagakomereka 56, gusa amakuru yemezwa n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha avuga ko hapfuye abarenga 163.

Kuri ubu abasirikare batandatu barimo ukuriye abarinda Tshisekedi i Goma bari mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare, bakurikiranyweho ibikorwa by’ubwicanyi.

SRC:Bwiza

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!