Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Tanzania:Bane bishe umugabo bamuziza ko atatanze inkwano kwa sebukwe bafashwe.

Polisi yo mu gihugu cya Tanzania yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu 120 mu gihe cy’ukwezi kumwe bazira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ibi bikorwa birimo gucuruza ibiyobyabwenge, n’ubwicanyi bwakozwe na bamwe muri aba 120, ubu bwicanyi bwakorewe umugabo azira ko atatanze inkwano kwa sebukwe.

Mukama Alex umuyobozi wa Polisi muri Morogoro mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 01 Nzeri 2023, yavuze ko umukwabo wakozwe hatawe abagera ku 120 muri yombi bazira ibyaha birimo gucuruza ibiyobyabwenge n’ubwicanyi.

Mukama yavuze ko muri abo bose harimo abagabo bane kurikiranyweho kwica umugabo witwa Hassan Ngema w’imyaka 51, azira kudatanga inkwano z’umugore we kwa sebukwe.

Mukama Alex yasoje abwira abaturage ko inzego z’umutekano ziri maso ntawuzazica mu rihumye, avuga ko batazihanganira umuntu wese uzijandika mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi no gucuruza ibiyobyabwenge.

SRC:Rubanda

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!