Rwanda-Ubwongereza: Agera kuri miliyali 90 ni yo agiye gushorwa mu burezi bw’u Rwanda

Leta y’Ubwongereza igiye gutangiza imishinga mu burezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda izatwara asaga miliyari 90.

Aya mafaranga azifashishwa ahanini mu gufasha abakobwa bari mu ishuri ndetse no kugarura abayaretse. Bizanyuzwa mu mushinga wiswe ”Girls in Rwanda learn”, uyu mushinga uzaba ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana”UNICEF, na Leta y’Ubwongereza.

Intego nyamukuru y’uyu mushinga ngo ni ugutera ingabo mu bitugu abakobwa bari mu mashuri ari ko bafite ibyago byo kuba bava mu ishuri, no gushaka uko abarivuyemo barigarurwamo.

Aya masezerano azamara imyaka 7, azanyuzwa muri uriya mushinga uzashorwamo agera kuri miliyoni mirongo itandatu z’amapawundi, asaga miliyali zisaga mirongo icyenda mu manyarwanda.Uretse aya ngo hari kandi asaga miliyoni 12 z’amapawundi nk’uko bikubiye mu masezerano na UNICEF.

Ku ikubitiro, harafungurwa isomero ryisunze ikoranabunga {Digital Library}, rikaba ari iry’umushinga w’Ubwongereza rya British Concil.Iri somero rizaba ririho imfashanyigisho z’uburezi zisaga ibihumbi mirongo mirongo inani (80000), ngo abantu babyifuza bazaba bafite uburenganzira bw’ubuntu bwo kubyaza umusaruro ibi bitabo mu gihe cy’umwaka.

Andrew Mitchell, ni Minisitiri mu Bwongereza ushinzwe iterambere n’umugabane wa Africa, yatangaze ko u Rwanda n’Ubwongereza bafanya mu bifitiye inyungu impande zombi, harimo ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, n’uburezi by’umwihariko ubw’abagore n’abakobwa.

Yavuze ko muri ubwo bufatanye bumaze igihe kirekire, bwashingiye ku nkunga yo kurwanya no kurandura ubukene, gufasha mu burezi by’umwihariko ubw’umwana w’umukobwa. Ngo hanabayeho gusangira inararibonye aho u Rwanda rwigiraga ku Ubwongereza hagamijwe kuzamura uburyo inzego za Leta zitanga serivise ku bantu bose.

Uyu mushinga ngo uzibandaa ku bigo bifite imitsindishirize ikiri hasi, ukaba witezweho kuzamura imyigire y’abana basaga ibihumbi magana arindwi(700000), ukaba uzatangira muri uyu mwaka ukazageza muri 2030, ni ukuvu mu gihe cy’imyaka 7.

Uyu mugabo uri Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3, azasura ibikorwa remezo byashowemo imari n’igihugu cye.

Birimo uruganda rutunganya amazi rwubatswe ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’abongereza, British International Investment, BII, NA Metito.

Minisiri Mitchell, azagirana ibiganiro na Perezida Kagame ndetse na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, bibanda ku ngingo zireba ibihugu byombi n’akarere u Rwanda ruherereyemo.

Uyu mugabo muri gahunda ze ngo azanaganira n’abakozi b’imishinga inyuranye y’Ubwongereza mu Rwanda ndetse n’abagenerwa bikorwa bayo.

Mu gihe ku italiki ya Mbere Nzeri hazaba umuhango wo Kwita Izina ingagi, uyu mu minisitiri nawe ari mu bazitabira uyu muhango.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!