Ibi byabaye kuri uyu wa Kane taliki 31 Kanama 2023, aho inzu y’ububiko iherereye mu mugi wa Johannesburg yaridukaga igahitana abasaga 50.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe gutabara aho rukomeye, Robert Mulaudzi, yavuze ko uretse abapfuye harimo n’abandi 43 bakomeretse, uyu mugabo yavuze ko hari ibyago ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Mulaudzi, avuga ku myaka amaze muri aka kazi ari ubwa mbere abonye ibintu nk’ibi, ati”Mu myaka 20 maze mukazi sinigeze mbona ikintu nk’iki”
Kugeza ubu abashinzwe kurwanya inkongi n’ibiza bakomeje ibikorwa by’ubutabazi.
Mulaudzi, yakomeje agira ati’‘Turimo kugenda etage ku yindi tureba abakomeretse ngo tubatabare, gusa uko tubibona abapfa bashobora kwiyongera.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana imvano y’icyateye iyi nkongi. Iyi nzu isanzwe ikoreshwa nk’ububiko bw’igihugu bw’ibintu bitandukanye.
Mu mafoto n’amashusho byagaragajwe na televiziyo, bigaragaza ibimodoka rutura bishinzwe kuzimya inkongi biri hafi y’iyi nyubako.