Umugabo witwa Ndabahariye yatemye umugore we witwa Mukarubayiza Régine bigakekwa ko yamujije kuba yamwakaga indezo kuko bari baherutse gutandukana.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Tariki ya 28 Kanama 2023, Mu Mudugudu wa Mugomero, Akagari ka Murama, mu Murenge wa Kisaro, mu Karere ka Rulindo.
Amakuru aturuka mu baturage avugako uyu mugabo yishe umugore we ubwo bari bagiye ku biro by’Akagari kugirango bakemure ikibazo bari bafitanye.
Ati: “Ni umugabo wari waratandukanye n’umugore we umwe aba iwabo noneho baza kugirango babahuze baje ku kagari bageze mu nzira ahita amutema.”
Uyu mugore ngo yari asanzwe ashinja umugabo we kutamuha indezo yari yaje kumusaba kwishyura mituweli z’abana babo undi arabyanga. Ngo yari yamureze ku kagari, mu gihe yari ari mu nzira avuyeyo undi aramutega amutemesha umuhoro aramwica.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro UWAMAHORO Thelesphore yemeje aya makuru,
Ati: “Amakuru ahari ni uko uwo mugabo yishe umugore we, bibera aho bari batuye mu Kagari ka Murama. Uwo mugabo yitwa Ndabahariye yamukubise umuhoro agwa hasi bahuriye ku gahanda hasi avuye kwaka serivisi ku kagari ubwo rero byaje kurangira uwo mugore ashizemo umwuka kuko baje gutabara basanga byarangiye. Ubu umugabo yafashwe n’inzego z’umutekano mu gihe umurambo w’uwo mugore wo wahise ujyanywa ku bitaro bya Byumba ngo ukorerwe Isuzuma.”