Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rulindo, yafashe abasore babiri bakurikiranyweho kwiba televiziyo n’ibikoresho byayo nyuma yo kwica urugi rw’inzu y’umuturage.
Uko ari babiri, umwe uri mu kigero cy’imyaka 22 na mugenzi we ufite 19 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Gakubo, akagari ka Mberuka mu Murenge wa Rukozo, ku cyumweru tariki 27 Kanama, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe.
Yagize ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wo mu mudugudu wa Gakubo, ko hari abantu bataramenyekana baje bakica ingufuri yafungishaga ubwo atari ahari, bakamutwarira televiziyo n’amabafure, hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abacyekwa. Haje gufatwa abasore babiri bari bihishe mu nzu itaruzura iherereye muri uwo mudugudu hafi y’urugo rw’uwibwe, ari naho hafatiwe ibyari byibwe birimo televiziyo (flat screen), na bafure eshatu, bahita batabwa muri yombi.”
Biyemereye ko ari bo bibye ibyo bikoresho, bakaba bari bafite umugambi wo kubishakira umukiriya.
SP Mwiseneza yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru yatumye bafatwa, asaba urubyiruko gucika ku ngeso yo kwiba bagakura amaboko mu mufuka bagakora imirimo ibateza imbere.
Bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kinihira kugira ngo bakorerwe dosiye, ibyo bafatanywe bisubizwa nyirabyo.
Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n’abantu barenze umwe.