Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Inkuru Ibabaje:Umubyeyi yaziritse umwana we nk’igikeri amukubita inkoni nyinshi kugeza ubwo apfuye.

Uganda umugabo witwa Johnson Akato Rampardo, yakubise umwana we yibyariye kugeza amwishe ubwo yamukubitaga inkoni zitagira umubare yamuziritse imigozi ahantu hose.

Ibi byabaye ku wa 20 Kanama 2023, byabereye mu gihugu cya Uganda mu gace ka Namayingo ho mu mudugudu wa Batahandu.

Uyu mugabo Akato Rampardo usanzwe ufite n’ubwenegihugu bwa Kenya rero umwana we yaramusuzuguye, amuzirika atandukanyije amaguru n’amaboko ameze nk’igikeri, aramukubita kugeza aho bimuviramo gupfa.

Johnson nyuma yo kwihekura yatawe muri yombi na Polisi yo mu karere ka Namayingo, kubera ko umwana si uwumubyeyi gusa ahubwo bajya bavuga ko ari uwa Leta.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Enanga Fred yemeje ifatwa rya Johnson Akato, avuga ko vuba agiye kugezwa imbere y’ubutabera akabazwa ibyo yakoze akaba yanabihanirwa.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Umuryango avuga ko uyu mubyeyi gito yagejejwe imbere y’urukiko ku wa 24 Kanama 2023, uyu mwana we yashyinguwe ku wa 21 Kanama 2023.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!