Thursday, January 16, 2025
spot_img

Latest Posts

Chorale Sauti ya Omega yashoje uruzinduko rw’ivugabutumwa yakoreye I Rwamagana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2023, ni bwo Chorale Sauti ya Omega ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, Paruwase wa Muhura, mu karere ka Gatsibo yazindutse ikora uruzinduko rw’ivugabutumwa yerekeza mu karere ka Rwamagana, muri Paruwase ya Nyagasambu, umudugudu wa Nyakagunga,mu itorero ADEPR aho bahamya ko bahagiriye ibihe bidasanzwe.

Iyi Chorale igizwe n’abaririmbyi basaga 80, yahagurutse iri kumwe n’abaterankunga bayo batandukanye aho byagaragaraga ko babukereye kandi biteguye kuvuga ubutumwa mu ndirimbo.

Umutoza w’indirimbo muri iyi Chorale, Kayitesi Francine,mu kiganiro n’ikinyamakuru UMURUNGA.com, avuga ko iyo atoza aba akeneye ko abaririmbyi bajya ahandi kugira ngo bagenzure urwego rwabo, ati’’Ni urugendo dukoze nyuma y’igihe tudaseruka nka Chorale tugiye mu giterane, uyu murimo w’Imana tunawuhuza n’ubundi buzima buriya iyo utoza ikipe ukenera ko ijya ahandi ikabigiraho, cyangwa nabo bakayigiraho, ibi rero mbere na mbere turabishimira Imana ko yabanye natwe haba mu rugendo no mu ivugabutumwa twakoze. Abantu bafashijwe, kandi ndizera ko hari abantu bazafashwa n’ubutumwa buri mu ndirimbo zacu bakaba bava mu byaha bagakizwa kuko ni yo iba ari intego yacu.’’

Yunzemo ati’’Nk’ Umutoza,nabonye Chorale imeze neza,igeze ku rwego rushimishije,n’ubwo tukifitemo ibibazo,bimwe nabimwe,ariko twizeye ko Imana izadushyigikira,bikagenda bishira. Iyo nserukanye na Chorale ntoza, ikindi navuga,bimfasha kurushaho kwitegereza,ibyiza biri ahandi,imikorere iri ahandi,ibyiza tukaba twabirahura,ibibi tukabyamagana’’

Iyi Chorale imaze imyaka isaga 10, ifite indirimbo nyinshi zirimo ubutumwa bwubaka abantu, buhumuriza abantu, bubakumbuza ijuru, kandi bukomeza kubaha ibyiringiro by’ejo hazaza.

Mbonyinshuti Leonard, ni perezida wa Chorale Sauti ya Omega nawe yaganiriye n’UMURUNGA.com, ngo asanga iri vugabutumwa ari rumwe mu mfunguzo zibaganisha aheza, ati’’ Turashima Imana ikomeza kubana natwe no kudushyigikira. Dutangira gutegura uru rugendo twigomwe byinshi, harimo umwanya n’ubutunzi. Twasubiyemo indirimo mu buryo bwihariye, dufata amafaranga twongeramo ibyma, dutegura urugendo, iyo bitagenda neza twari kuba duhombye kabiri gusa Uwiteka ashimwe we watanze ingabo nyinshi zigapfa kubwacu, maze gahunda zacu zikagenda neza ikaburizamo umugambi wa Satani. Ubu turanezerewe, turahamya ko uretse kuba twagize ibihe byiza, turanizeara ko hari iminyago twatahanye, hakazagira abakizwa ku bw’uru rugendo,’’

Habimana Jean Pierre, ni umuririmbyi wa Sauti ya Omega, wigeze no kuyibera umuyobozi, aganira n’UMURUNGA.com,ahamya ko kuririmba muri Sauti ya Omega ari Ubuntu bugeretse ku bundi, ati’’Uretse no kuba ari umurimo w’Imana tuba dukora, kuririmba muri Chorale biraryoha cyane, twaba twasohotse bikaba akarusho, nk’ubu twahereye mu gitondo turirimba gusa kugeza ubu ntabwo twumva twahagarika kandi urabona ko ijoro riguye. Uretse natwe n’undi wese utureba yakwifuza kutuzamo, gusa nyine umwanzi w’ibyiza ni amasaha.’’

Mbonyinshuti Leonard, ahamya ko bafite intego yo kwagura ivuga butumwa bikarenga guseruka gusa, ati’’Yego no guseruka tukajya mu ivugabutumwa ni byiza, gusa imwe mu ntego z’iyi manda yanjye na komite dufatanyije, twumva twashaka uko twakwagura ivugabutumwa dukora indirimbo mu majwi byaba akarusho bikajya no mu mashusho, ni byiza turagenda tukaririmba benshi bagashima urwego rwacu, gusa dukeneye gukomeza kurushaho twitoza imiririmbire irushijeho, dutoza abacuranzi bacu kandi bahagije, ariko na none dukeneye ko twajya turangira abantu n’aho bakura ibihangano byacu, bakatwumva ku maradiyo, n’ahandi mbese ivugabutumwa rikaguka.’’

Uyu musore yafashijwe arahaguruka arabyina karahava

Sauti ya Omega yavuye mu guhuza ama chorale 2, Omega  yari yashinzwe mu mwaka wa 2000, na Ijwi ry’amahoro yari yashinzwe 1999, zahujwe mu mwaka wa  2013 ushyira 2014, bibyara Sauti ya Omega ikomeje kwigarurira igikundiro aho igeze iririmba.

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!