Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Kamonyi: Batanu bafatiwe mu bucuruzi bw’inyama butemewe

Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Kamonyi abantu batanu  bageragezaga gucuruza ibilo 279 by’inyama z’inka mu buryo bunyuranyije n’amategeko .

Batatu muri bo bafatiwe mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda, ku isaha ya saa tatu zo mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 25 Kanama, bafite Kgs 99 by’inyama, abandi babiri baza gufatirwa mu kagari ka Sheli mu Murenge wa Rugarika, ku gicamunsi, batwaye mu modoka Kgs 180.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abakora ubu bucuruzi mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Nyuma y’amakuru twahawe n’umuturage ko hari inyama zizanywe aho bariya bagabo uko ari batatu bacururizaga, zitwawe kuri moto mu buryo butujuje ubuziranenge, abapolisi berekeje aho bacururiza, babasangana ibilo 99 by’inyama zidafitiwe ibyangombwa, hatagaragazwa n’inkomoko yazo niko guhita bafatwa, haracyashakishwa abandi bafatanyaga.”

Yongeyeho ati: “Ahagana saa Cyenda z’igicamunsi, kuri uwo munsi, ubwo abapolisi bari mu kazi mu muhanda uva i Muhanga werekeza mu Mujyi wa Kigali, mu Mudugudu wa Ntebe, haje gufatirwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina yari irimo abantu babiri, bayisatse basangamo Kgs 180 batari bafitiye ibyangombwa.”

Bamaze gufatwa bavuze ko bari baturutse mu Karere ka Muhanga berekeza mu Mujyi wa Kigali, aho bari bazishyiriye abakiriya babo birinze kugaragariza imyirondoro kimwe n’uburyo bazibonagamo.

SP Habiyaremye yaburiye abacuruza n’abatwara inyama batabifitiye uburenganzira, abibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ari bimwe mu byongera ubujura bw’amatungo y’abaturage.

Yakanguriye abaturage kujya bagurira inyama ku bacuruzi bazi neza ko babifitiye uburenganzira kandi aho bakorera hujuje ibisabwa, bakirinda kugura inyama zitujuje ubuziranenge kuko zishobora kubatera indwara kandi aho bacyetseho kuba hatemewe gucururizwa inyama bakabimenyesha ubuyobozi.

Amabwiriza N˚ DGO/REG/003 yo kuwa 25/04/2022 agenga ubucuruzi bw’inyama mu Rwanda mu ngingo yayo ya 5, avuga ko; umucuruzi uwo ari we wese wifuza gukora ubucuruzi bugengwa n’aya mabwiriza agomba kubanza kubiherwa uruhushya n’Urwego ngenzuramikorere.

Iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama mu ngingo ya 2 havuga ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriyeneza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugu n’amasazi

Ingingo ya 3 y’iri teka ivuga ko Itwarwa mu binyabiziga ry’inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse rikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi. Aho inyama zitwarwa hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!