Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Rwamagana:Bari mu cyumba cy’amasengesho umugore arapfa abo bari kumwe bayabangira ingata.

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu hamenyekanye inkuru y’akababaro ku gicamunsi cyo ku wa 24 Kanama 2023, ivuga ko mu rugo rw’umuturage hapfiriye umugore w’imyaka 22 y’amavuko ubwo bari bari mu cyumba cy’amasengesho.

Amakuru dukesha Kglnews, avuga ko icyo cyumba gisanzwe gihari muri urwo rugo ruherereye Mu Murenge wa Muyumbu ho mu Kagari ka Akinyambo, bavuga ko abantu baturutse impande zose mu madini atandukanye bahurira muri icyo cyumba bagasange, ntiwavuga ngo ni idini runaka.

Abasanzwe bahasengera bamwe muri bo batangaje ko bahura buri wa kane, bavuga ko ubwo barimo baririmba uyu mugore bagiye kubona bakabona aricaye nk’ugize ikibazo cy’isereri hashize umwanya muto ashiramo umwuka. Bamwe bahise bagirabubwoba bariruka abandi barakomera barashikama bahampagara ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu Bwana Bahati Bonny, yatangaje ko nyakwigendera yari umugore w’imyaka 22 y’amavuko, akaba yabaga muri ako gace ku mpamvu zo gushaka ubuzima.

Yagize ati “Uyu muturage yaturutse mu karere ka Kamonyi yaje gupagasa, akora imirimo itandukanye ngo abone imibereho. ubwo rero barimo babyina bya kirokore bagiye kubona babona aciye bugufi bagira ngo ni isereri hashize akanya yitaba Imana, nyuma baratumenyesha nk’ubuyobozi.”

Bwana Bahati yakomeje avuga ko uyu nyakwigendera yari afite umuryango mu karere ka Kamonyi, hari ababyeyi be, abavandimwe, n’umwana w’imyaka itatu, bamaze kumenyesha iyi nkuru y’akababaro.

Mbere yo gushyingura uyu murambo wajyanwe ku bitaro bya Rwamagana ngo usuzumwe hamenyekane icyamwishe ubone gushyingurwa.

SRC:Kglnews

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!