Mu Karere ka Gicumbi, umugabo witwa Nteziyaremye Jean De Dieu yiyahuye yimanitse mu giti nyuma y’uko yari amaze kumara amafaranga y’isambu yagurishije.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2023, mu Murenge wa Rukomo, ariko akaba nyakwigendera yavukaga mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Gihembe, mu Murenge wa Kageyo, muri aka karere.
Amakuru avuga ko uyu mugabo wiyahuye yakundaga no kurwana n’umubyeyi we.
Umwe mu baturage yagize ati :”Uyu mugabo yari amaze iminsi umugore we apfuye rero uwo mugabo yarwanaga na nyina rimwe na rimwe akanamukubita ubwo ariko bari baherutse kugurisha umurima ibihumbi magana atandatu, magana atatu nyina yayahaye uwo mugabo amubwira ko andi magana atatu azayareresha umwana umugore we yasize nuko ahita ajya Uganda ajya kunywayo ibiyobyabwenge rero aza yahindutse afata matela n’ibishyimbo bya nyina byose arasahura bigeze mu ma saa sita asiga atubwiye ko hari ahantu agiye atazi niba azagaruka vuba ubwo rero dutegereza icyo gihe kubera nta telephone yari afite ngo twamuhamagara gusa hari abagore bavaga gusenga mu ishyamba hakurya muri za Mabare barimo kuvayo babona umuntu yimanitse mu giti nuko barahamagara duhita natwe duhamagara polisi.”
Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean Marie Vianney.
Ati: “Hari umurima ngo bagurishije ajya kunywera ayo mafaranga ngo ni ibihumbi magana atandatu bari bafashe rero yari aherutse no gusahura imyaka ya nyina gusa ayo makimbirane yo gusahura imyaka ya nyina yo byabagaho ariko ni ibintu bitari byakageze ku rwego rw’umurenge gusa isambu bagurishije yari iyari yararazwe abana be.”
Gitifu Jean Marie Vianney yibukije abaturage kwirinda ubusinzi kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ati:
“Ndasaba abaturage gukunda ubuzima bwabo kuko ibyo bizatuma birinda amakosa ashobora kuzana iyo myumvire idahwitse kuko ibyo byo kunywa n’inzoga ntakeza kabyo nibareke ubusinzi, kunywa si ikibazo ariko ubusinzi ni ikibazo kuko bituma wimaraho imitungo warangiza ugasanga ubuzima bwawe bukujyanye mu bwihebe ukageza naho wiyahura turasaba ko babyirinda cyane bagakora ibikwiriye kandi bakirinda n’amakimbirane bahereye mu mitima yabo.”
Nyakwigendera apfuye asize Umwana umwe, ni mu gihe umugore we nawe hari hashize igihe gito yitabye Imana.