Mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye mugitondo cyo ku wa 22 Kanama 2023, umugabo yasanze mugenzi we ku buriri bwe aryamanye n’umugore we, uwo bafatiye mu busambanyi ayabangira ingata.
Ibi byabaye ubwo nyiri urugo yaragiye gushaka icyatunga umuryango, umugabo mugenzi we agahita ihitirako akajya iw’abandi, amakuru avuga ko umwana ari we wabonye rwambikanye akajya guhuruza se.
Umugabo wari watewe yahuruye bwangu, asanga koko birakaze, uwari wateye urugo rw’abandi ahunza amagara ye, yiruka ku musozi ntanumwambaro yiyambitse, imyenda ayifite mu ntoki nk’uko bitangazwa n’uwari watewe.
Uyu mugabo waciwe inyuma, yatangaje ko yahise asenda uwo mugore, agahitamo guhita ajya kwibanira n’uwo bari barabyaranye.
Ati “Umwana w’iwanjye nagiye kubona mbona aje ku kazi (kubaka) yiruka arira, ndamubaza nti mwana wanjye ubaye iki? arambwira nti mbonye mama ku buriri asambana. niko guhurura bwangu ngeze mu marembo mbona umugabo arirukase n’imyambaro ye mu ntoki.”
Umugore ntiyigeze ahakana ibyabaye, kuko yavuze ko impamvu yamuteye guca umugabo we inyuma ari ubukene kuko uwo bari baryamanye yamuhaye 1000 rwf.
Ni mugihe uvugwa ko yari yateye urugo rw’abandi abyamagana yivuye inyuma, avuga ko nta muntu wigeze amufata.
Ati “Uyu mugabo se yari kugufata ukamucika? umuturage waha wambonye abivuge mubimpanire, cyangwa uwaba yarambonanye imyenda.”
Mu gihe ukekwa abaturage bari kumusabira ibihano kuko baravuga ko iyi myitwarire atari ubwambere imugaragayeho.
Ubuyobozi ntakintu bwabivuzeho niba uyu waciwe inyuma yaba yatanze ikirego.
SRC: Umuseke rw