Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Yagiye agiye guhiga, nyuma umurambo we usangwa mu cyuzi

Iryamukuru David w’imyaka 54 y’amavuko yarohamye mu mazi ya Bishya ari hagati y’akagari ka Gacu mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, n’Akagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo aho yari yagiye guhiga inyamaswa.

Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Kanama. David yari yavuye iwe mu Mudugudu wa Karwiru, mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

Abatuye muri kariya gace bavuze ko nyakwigendera yarimo yoga ahiga inyamaswa yitwa igihura iba mu mazi, kuko ngo yavuye mu rugo iwe agiye mu buhigi yari asanzwe akora anifashisha imbwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Niwemwana Immacule avuga ko nyakwigendera yariho yambuka mu mazi.

Yagize ati “Yapfuye ubwo yambukiraga mu mazi avuye guhiga mu Mudugudu wa Nyakabuye, mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo.”

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma aho utatinzeyo bahise bamujyana iwe ku Mubuga ngo ashyingurwe.

Nyakwigendera akaba asize umugore n’abana batanu. Mu bihe bitandukanye mu cyuzi cya Bishya gikunze kugwamo abantu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!