Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyuma yo guhabwa inkwenene umutoza wa APR FC yageneye ubutumwa abafana

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC ikomeje kwitwara nabi, haba mu mikino y’imbere mu gihugu no mu mahanga, abafana ba APR FC, batangiye kubihirwa bagaragaza ko batarimo kunyurwa n’imyitwarire y’ikipe yabo, umutoza Thierry Froger,umufaransa w’imyaka 60, yabageneye ubutumwa.

 

Nyuma yo kunyagirwa na Rayon Sport 3-0, mu mukino wa Super Cup, byaje guhumira ku mirari ubwo banganyaga n’ikipe ya Gaadiika, mu mukino ubanza w’irushanwa nyafurika ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, maze abafana batangira gukoba no guha inkwenene uyu mutoza bavuga ko bifuza umutoza Adil Mohamed wahoze abatoza.

Umutoza nawe utaba wanze intsinzi yagize icyo abitangazaho ati”Abafana bareba ibintu tutabona, bafite uburenganzira bwo kwinubira ibivuye mu mukino. Iyo muri mu mukino abakinnyi barakina, abafana bagafana ni uburenganzira bwabo.”

Aba bafana bakomeje kugaragaza ko babihiwe no kutabona intsinzi nk’uko babimenyerejwe, umutoza yababwiye ko ari uburenganzira bwabo kubona ibintu uko bashaka.

Umutoza, Thierry Froger, yakomeje agira ati”Buri wese afite uburenganzira bwo kugera ku kibuga agafana ikipe ye cyangwa akabireka, agasakuza cyangwa agaceceka,Njye ntacyo mfite kubihinduraho. Hari abakinnyi bameze nk’abakinaniwe, kandi ntekereza ko buri wese aba abibona, akanajora umukino uko abishaka.”

Mu mboni za bamwe mu bafana ba APR FC, batangiye gukemanga uyu mutoza ahanini bagendeye ku mipangire y’ikipe batavuga ho rumwe, kuri bo ngo bituma bashidikanya ku bushobozi bwe.

Uyu mutoza bigaragara ko mu makipe yagiye anyuramo ku mugabane wa Africa, ntabwo yahamaze kabiri hagatungwa agatoki umusaruro we utarashimwaga, atangiye no kugerwa amajanja muri APR FC.

Amwe mu makipe yanyuzemo twavuga nka USM Alger, yo muri Algeria, T.P Mazembe, yo muri Congo, na AS Arta/Solar 7, yo muri Djibouti, aha hose yahanyuze nk’umugenzi, kuko uretse TP Mazembe itaramwihanganiye ikamuhambiriza ku kwezi kumwe gusa, aho yatinze yaharambye umwaka umwe.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!