Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Umugabo yatemye umugore we nawe ahita yiyahura.

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyankenke mu Kagari ka Rutete ho mu Mudugudu wa Kajeje ku wa 18 Kanama 2023, ahagana saa tanu za mugitondo umugabo witwa Munyanziza Emmanuel yasanze umugore we witwa Mukambona Liberathe mu murima aramutema maze ahita yimanika mu mugozi arapfa.

Amakuru dukesha Igicumbi news avuga ko uyu muryango warufitanye umwana umwe w’imyaka 5, Kandi uyu muryango ntiwari warasezeranye babanaga mu makimbirane ari nayo mpamvu baje gufata icyemezo cyo kwitandukanya.

Oscar ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutete mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Igicumbi news yatangaje ko bari baritandukanyije umugabo aba kwa nyina, umugore yarasigaye aho bashakaniye.

Ati Bari bamaze igihe batabana kubera ubwumvikane buke bwari hagati yabo, umugabo yabaga kwa nyina umugore yarasigaye aho bashakaniye, yaje kumusanga mu murima aramutema nawe ahita yiyahura arapfa, ubu umugore ari kwa muganga, umugabo yiyahuye kuko yumvaga yamwishe.”

Gitifu yakomeje avuga ko umugore ariwe uzatangaza icyaba cyabiteye kuko ngo niwe uzi icyo bavuganye mbere yo gukora aya mahano, kuko abari bari hafi yabo gato ntibashoboye kubyumva.

Ubuyobozi bw’Akagari bwakomeje busaba abaturage kwirinda amakimbirane yashyira ubuzima bwabo mu byago. Amakuru avuga ko uyu mugore akiri ku bitaro bya Byumba.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!