Home UDUSHYA DRC: Wazalendo na FARDC barwanye inkundura
UDUSHYA

DRC: Wazalendo na FARDC barwanye inkundura

Ku wa 4 taliki 17 Kanama 2023, muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ni bwo hatangiye gutana mu mitwe hagati y’ingabo z’iki gihugu n’imitwe yihurije hamwe ya Wazalendo, mu gace ka Lweba.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune, avuga ko ingabo za Leta, FARDC, n’umutwe wa Mai Mai, basakiraniye muri Teritwali ya Fizi, muri segiteri ya Tanganyika, mu gace ka Lweba, ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ni neza neza mu gace kari hagati ya Baraka na Lusenda.

Iyi mirwano yagize ingaruka ku baturage kuko abenshi bahise bakiza amagara yabo, berekeza mu duce dukikije Lweba, aharangwa n’agahenge.

N’ubwo nta makuru menshi aratangazwa kuri iyi nkuru gusa, haratungwa agatoki Mai Mai  Bishambuke, ko ari yo yabaye nyirabayazana y’imirwano aho ngo yarimo yaka abaturage imisoro inyuranyije n’itegeko.

Wazalendo, yibumbiyemo imitwe y’inyeshyamba nka Mai Mai Bishambuke, Nyatura, CMC, APSLS, FDLR n’indi myinshi ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, yishyize hamwe ngo ifashe igisirikare cya Congo, FARDC, ngo barwanye M23.

Kuva Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yaha intwaro iriya mitwe ngo ifashe FARDC kurwanya M23, bivugwa ko bitakemuye ikibazo aho byazambije ibintu kurushaho, kuko izi ntwaro zabaye intandaro zo kubuza amahwemo abaturage, basahurwa ibyabo birimo inka, amaduka, imitungo mu mirima no kubakwiza imishwaro.

Wazalendo, ngo biyita abakunda igihugu kurusha abandi.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

UDUSHYA

Insigamunani:Ibijya gucika inkungu ibijya imbere

Uyu mugani bawuca iyo babonye ingaruka mbi ku kintu cyagizwe ibanze kitabigombaga,...

UDUSHYA

Abadepite barwaniye mu cyumba cy’Inteko bamwe bakoresha ibiturika

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru mu Nteko Ishinga Amategeko ya Seribiya habereye...

UDUSHYA

Rubavu: Abarwanyi ba FDLR bishyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda mu mahoro

Kuri uyu wa Kabiri taliki 07 Mutarama 2024, Abarwanyi batatu bari mu...

UDUSHYA

Umutoza yarezwe gutanga pompaje zigera kuri 368 zikabatera uburwayi

Mu mujyi wa Texas,Umutoza John Harrell watozaga abanyeshuri ku ishuri rikuru rya...

Don`t copy text!