Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi Dr UWAMARIYA Valentine ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana SEBUTEGE Ange hamwe na perezida w’imikino mu mashuri ( Sport Scholaire), yahaye impanuro abakinnyi b’abanyeshuri bazahagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSA 2023 igiye kubera mu Rwanda mu Turere twa Huye na Gisagara duherereye mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama, mu ishuri rya ENDP Karubanda riherereye u Karere ka Huye.
Dr. UWAMARIYA Valentine yahaye aba bakinnyi ibendera ry’u Rwanda nk’ikimenyetso kigaragaza ko bahagarariye Igihugu muri iyi mikino ya FEASSSA 2023, abasaba ko bagomba kurwana ishyaka ryo kwegukana intsinzi no guhesha ishema u Rwanda.
Minisitiri w’Uburezi kandi yasabye abakinnyi bose kugira ikinyabupfura, gukurikiza amabwiriza ya siporo, kumva impanuro z’abatoza, gukuza impano zabo mu mikino, kugira ishyaka ryo kwegukana intsinzi no kuzirikana ku mutima wabo icyabazanye muri aya marushanwa ya FEASSSA 2023
U Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi n’Urugaga rw’imikino mu mashuri mu Rwanda ruzakira ikiciro cya 20 k’imikino y’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu mashuri yisumbuye y’Afurika y’iburasirazuba (FEASSSA) riteganijwe kuva ku ya 17-27 Kanama mu Turere twa Huye na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Shampiyona ya FEASSSA 2023 izitabirwa n’abanyeshuri 2,924 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Rwanda, Kenya, Tanzaniya, Uganda na Zanzibar bazitabira amarushanwa 13 atandukanye ya siporo ariyo: football, basketball, netball, handball, rugby, hockey, athletics, badminton, lawn tennis, swimming & goalball
Iri rushanwa rigamije kubungabunga “Umwuka w’Afurika y’Iburasirazuba” mu gufasha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye gusura ahantu hatandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba ari nako biga kandi bakamenyera imico itandukanye binyuze mu marushanwa ya siporo.
Abahatana ni abakinnyi b’amakipe yujuje ibyangombwa (amakipe 2 muri buri cyiciro) mu bihugu byose bigize umuryango ku rwego rw’igihugu. Imikino ya FEASSSA yatangiye mu 2001 kandi itegurwa buri mwaka, izunguruka mu bihugu byose bigize EAC usibye muri 2020 na 2021 kubera icyorezo cya Covid-19.
U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa FEASSSA muri 2005 kandi kuva icyo gihe rwitabira buri mwaka mu marushanwa kandi rwakiriye FEASSSA inshuro enye zikurikira: Ikiciro cya 8 (2008) i Kigali, Ikiciro cya 15 (2015) mu Karere ka Huye, Ikiciro cya 18 (2018) mu Karere ka Musanze n’ikiciro cya 20 kigomba kubera mu Turere twa Huye, na Gisagara.
Ibihugu bigize FEASSSA ni u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Zanzibar, u Burundi, na Sudani y’Amajyepfo ibiro bikuru bikaba biri i Nairobi, muri Kenya.