Abantu 300 barohamye,abamaze kuboneka ni 7,mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.
Itsinda rishinzwe ubutabazi riracyari mu gikorwa cyo gushakisha abantu 300 barohamye mu nyanja.
BBC.News yatangaje ko hamaze kuboneka imirambo 7 ariko imibare ishobora kwiyongera ugendeye kubyo inzego z’ubutabazi zivuga.
Amakuru aravuga ko iyi mpanuka ibereye mu ntara ya Mai-Ndombe mu burengerazuba bwa Congo.
Umuyobozi wa Polisi wungirije muri aka gace Oshwe Martin Nakweti yavuze ko abenshi mu barohamye bari abakozi ba Leta bari bagiye mu kazi kabo.
Kugeza ubu Polisi iracyashakisha abarohamye muri Lukenie.Iyimpanuka ibaye nyuma yiyabereye muri Uganda yahitanye abantu 25 n’abandi bataraboneka kugeza ubu.