Mu bucuruzi buri wese aba ashaka inyungu gusa n’ubwo yaba ntoya, gusa mu gihugu cy’u Burundi, abacuruza sima barinubira ko barimo gutegekwa kugurisha iyi sima ku giciro kingana n’icyo bayiranguyeho.
Iyi sima ni iy’uruganda rukora sima rwa Buceco, aho bavuga ko barangura iyi sima ku bihumbi mirongo itatu n’umunani by’amarundu(38000 Fbu), bakanategekwa ko ari ko bayisubiza ababyigura.
Kuri ubu hirya no hino mu Burundi ngo hari abacuruzi bamaze guhagarika ubucuruzi bwa sima kuko banga gukorera mu gihombo.
Aba bacuruzi kandi bavuga ko kudacuruza sima na none byatumye ubucuruzi bwabo busubira hasi kuko ngo hari abazaga baje kugura sima bakaboneraho no kugura n’ibindi, aho bavuga ko uretse kuyirangura kuri kiriya giciro ngo baba bongeyeho n’amafaranga yo kuyigeza aho bakorera, bityo bakaba basaba ko bazamura igiciro yagurishwaho, cyangwa uruganda rwa Buceco rukajya ruzibagezaho aho bacururiza kandi nibura rukadohora.
Twabibutsa ko ibi byakomojweho kuri uyu wa kabiri taliki 15 Kanama 2023, aho Buramatari w’intara ya Ngozi, Emmanuel Ntaconsanze, yabasabaga ko bakwiye gucuruza sima bagendeye uko itegeko ribiteganya.
Abacuruzi by’umwihariko abaturuka mu makomini ya kure, ntabwo banejejwe n’aya mabwiriza kuko babonaga byabatura mu gihombo.
SRC: Radio-Television Isanganiro