Mu gihe ku italiki 15/08/2023 hasohokaga urutonde rw’abasabye akazi mu burezi, aho bazakorera n’igihe bazakorera, hagiye hagaragaramo ibibazo bitandukanye, aho bamwe bibuze ku rutonde, abandi amazina yabo akaza adahuye n’irangamuntu, abarebwa n’iri tangazo bahise babaza REB uko byagenze nayo igerageza gusubiza bimwe mu bibazo byibazwaga.
Mbeze abatibonye kuri ruriya rutonde kandi barujuje ibyo twasabwaga kuzuza musi system turakora iki? Mudufashe
— Aimable Official 2 (@uaimablal55) August 15, 2023
Aimable, nyuma yo kubona ubutumwa bwa REB, kuri twitter, yahise abaza ikibazo kijyanye n’abatibonye ku rutonde, maze asubizwa ko yareba neza kuko ibyo ngo bidashoboka.
Mwiriwe neza, oya rwose ibyo ntibishoboka! Umuntu wase wabaye 'shortlisted' yahawe aho gukorera. Ahubwo komeza urebe neza. Murakoze
— Rwanda Basic Education Board (@REBRwanda) August 15, 2023
Aimable ntabwo yanyuzwe, yakomeje atanga ibimenyetso ko yari yashyizwe gukorera mu karere ka Gatsibo gusa akomeza kwibura ku rutonde, gusa kuri iki kibazo, nta cyo REB, yasubije, uretse Aimable, hari n’abandi bakomeje kugaragaza ko bafite iki kibazo.
Mbese byashoboka ko Umuntu wujujemo akarere azakoreramo ikizamini bamwohereza mukandi karere? Kuko rwose njyewe akarere nashyize muri systeme nibuze kuri list pe
— Aimable Official 2 (@uaimablal55) August 15, 2023
Ku kindi kibazo cyagarutsweho, ni ukuba abantu bari bategereje akazi, bari kuri waiting list, bakibaza niba icyize kitaba kiyoyotse, mu gihe harimo haratangwa ibizamini by’abarimu bashya kandi bo bamaze igihe bari ku rutonde rwo gutegereza.
Alphonse Kaberuka yabajije niba abantu bari ku rutonde rwo kuyobora amashuri abanza, bakaba batarashyirwa mu myanya bagomba gukurayo amaso, asubizwa ko atagakwiye kugira impungenge kuko uru rutonde rumara imyaka 2 rugifite agaciro.
Oya ntabwo mugomba gukurayo amaso kuko urwo rutonde rumara imyaka ibiri . Murakoze
— Rwanda Basic Education Board (@REBRwanda) August 15, 2023
Mu karere ka Gicumbi, ubwo urutonde rwasohokaga, hari hasohotse abazakora mu masomero gusa, bamwe bakibaza impamvu abandi batibonyeho, basubizwa ko ikibazo cyagaragaye kandi kigiye gukosorwa
Mwiriwe neza, icyo kibazo twakibonye kandi kirakosorwa. Murakoze
— Rwanda Basic Education Board (@REBRwanda) August 15, 2023