Umwana w’imyaka 10 ari mu bitaro yakomerekejwe na grenade yamuturikanye ayitoraguye mu byuma bishaje bita ‘injyamani’.
Ibi byabereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Bubazi ho mu Mumudugudu wa Gakomeye, byabaye taliki ya 11 Kanama 2023.
Ibi byabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, grenade yaturikanye uyu mwana ubwo yarari guhonda grenade ngo akuremo ibyuma.
Uyu mwana yahise ajyanwa kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Buhazi agejejweyo yoherezwa ku bitaro bikuru bya Kibuye kuko yari yakomeretse cyane munda no mu maso.
Uyu mwana yatoraguye iki gisasu mu mugezi wa Kavunga mu minsi yashize, ariko iki gisasu cyaturikiye mu rugo kwa se.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba SP Bonaventure Karekezi yagiriye Inama abaturage kuzajya bitondera ibyuma batazi.
Ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kuzajya batoragura ibyuma batazi, bakirinda no kubikinisha. Kandi ababyeyi bajye bagira Inama abana babo kudatoragura ibyuma batazi, ababwira ko bajya bihutira kubabwira ubuyobozi mu gihe babonye ibyuma badasobanukiwe.”
Iyi grenade yaturitse mu masaha make, naho mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Kimigenge habonetse ikindi gisasu ubwo abaturage barimo basana inzu.
Iyi yabonetse bwa kabiri yo ntawe yaturikanye kuko abaturage bahise babimenyesha ubuyobozi.