Abasirikare bahiritse ubutegetsi mu guhugu cya Niger, bagafunga perezida n’abandi bayobozi bakuru, bakomeje kotswa igitutu n’amahanga ndetse banaburirwa ko bashobora kugabwaho ibitero, ubu noneho bafunze ikirere nyuma yo kwikanga kugabwaho igitero n’amahanga.
Nyuma y’uko ku italiki 26 Nyakanga 2023, itsinda ry’abasirikare ryarindaga perezida Mohamed Bazoum ryahiritse ubutegetsi maze ibihugu byamaganira kure ibyabaye, ku ikubitiro harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abafaransa, kuri iki cyumweru iri tsinda ry’abasirikare ryatangaje ko hari igihugu gikomeye cyateganyaga igitero kuri Niger gusa nta bwo basobanuye icyo ari cyo.
Abenshi bahise batekereza ibihugu byamaganye ibyakozwe, birimo Ubufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuryango wa Afurika y’Uburengerazuba(CEDEAO), uherutse guha gasopo aba basirikare ko nibadasubiza ubutegetsi hazitabazwa imbaraga za gisirikare, kuri iki cymweru wari wo munsi ntarengwa wo kuba basubije ubutegetsi gusa ntabwo byakozwe.
Kugeza ubu igihe ntarengwa cyarangiye hategerejwe icyo CEDEAO ikora.
Leta zunze ubumwe za Amerika kuri ubu ifite abasirikare bagera kuri 1100 muri Niger, mu gihe Ubufaransa bufitemo abasirikare 1500.