Umufaransa Kylian Mbappe yongeye gufatirwa ibihano n’ikipe ye ya Paris Saint Germain, nyuma yo kumusiga mu mikino ibanziriza shampiyona (pre-season), ubu ntabwo yemerewe kwitozanya n’ikipe ya mbere izakoreshwa muri shampiyona y’umwaka wa 2023-2024.
Uyu mufaransa w’imyaka 24, akomeje guhura n’ibibazo nyuma yo kutavuga rumwe n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, ho we ashaka kuyivamo amasezerano arangiye, akugurisha, nyamara ikipe yo yumva itamuhombamo, ahubwo igashaka ko agenda mbere cyangwa akongera amasezerano, ibyo Mbappe adakozwa.
Nyuma y’uko atigeze yifashishwa mu bakinnyi biteguraga kuzatangira shampiyona bakina imikino hirya no hino, ubu yafatiwe ikindi gihano ko agomba kwitozanya n’ikipe ya kabiri, atemerewe kwegera abakinnyi babanzamo.
Uyu Mbappe arimo guteshwa agaciro nyamara ari we mukinnyi ikipe ya Paris Saint Germain igenderaho akaba ari nawe kizigenza (Captain) w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.
Mbappe wagiye ugaragaza inyota yo kujya gukina hanze y’Ubufaransa cyane cyane Real Madrid, yagiye atera utwatsi ibyo kwerekeza ahandi, aho amakipe yo muri Arabia Saoudite yamushatse, Paris Saint Germain, ikabemerera kuganira nawe, nyamara we akanga no guhura nabo.
Ibi abakinnyi bakunze kubikora iyo bamaramaje kuva mu ikipe banze kuva ku izima ku cyemezo bafashe gusa akenshi bisanga byabiciye izina n’icyerekezo.