Monday, September 30, 2024
spot_img

Latest Posts

Ibya Dembele muri FC Barcelona bikomeje kuba urujijo

Umukinnyi w’umufaransa Ousmane Dembele ukinira FC Barcelona birateganywa ko agiye kuyivamo akerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain, gusa Al Hilal yo muri Arabia Saoudite yatanze igiciro kuri uyu mukinnyi.

Mu minsi yashize Dembele yari yagiye mu Bufaransa bihwihwiswa ko yaba yagiye kurangizanya n’ikipe ya Paris Saint Germain, gusa bitunguranye uyu mukinnyi yagarutse i Catalonia gukorana imyitozo n’abakinnyi ba FC Barcelona bitungura benshi bari baremeje ko uyu mukinnyi yamaze kuva muri iyi kipe.

Ikipe ya FC Barcelona ikomeje gutungurana kuko irimo kurekura abakinnyi bitunguranye, aho binavugwa ko Frank Kessie nawe yaba agiye kuva muri iyi kipe.

Ikipe zo mu bihugu by’Abarabu zikomeje kugaragaza inyota yo kugura ibyamamare bikina ku mugabane w’Uburayi.

Al Hilal yo muri Arabia Saoudite, yagaragaje ko ishaka cyane Ousmane Dembele aho yamaze no gutanga igiciro cya miliyoni 100.

Dembele yerekeje muri Arabia Soudite yaba aje yiyongera kuri Ronaldo Christiano, Ngolo Kante, Kalim Benzema, Sadio Mane n’abandi bamaze kwerekeza muri kiriya gihugu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!