Monday, September 30, 2024
spot_img

Latest Posts

Rayon Sports yongeye gutererana abakunzi bayo ku munsi w’Igikundiro.

Rayon Sports Ifite abakunzi benshi mu Rwanda yongeye kunanirwa gushimisha abakunzi bayo nyuma yaho inaniwe gutsinda Police FC yo muri Kenya ku munsi w’Igikundiro mu mukino wabereye i Kigali kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino wabanjirijwe n’ibikorwa byishi bitandukanye bagamije gushimisha abakunzi bayo, harimo akarasisi mu muhanda bajya ku kibuga ahabereye umupira.

Ntibyarangiriye aho bageze ku kibuga ibirori birakomeza, hari hari abahanzi, abavangaga imiziki, abakaratika,sibyo gusa abakunzi ba Rayon bari begerejwe imyambaro y’ikipe ngo babashe kuyigurira bugufi.

Nyuma rero y’ibi birori byose nk’uko uyu munsi wari uw’Igikundiro hari hateguwe n’umukino wari wahujije Rayon Sports na Police FC (Kenya), umukino urangira Rayon Sports idashimishije abafana bayo.

Rayon Sports iheruka gutsinda k’umunsi w’Igikundiro mbere ya Covid-19 ubwo yahuraga na Gasogi United bikarangira ari 3-1, Indi mikino yakurikiyeho Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu Sports 1-2, itsindwa na Vipers (Uganda) 0-1 none yongeye gutsindwa na Police FC (Uganda) 0-1, kuri uyu munsi ni igitego cyatsinzwe na Kenneth Muguna ku munota wa 48.

Abafana bakomeje kwibaza uko ikipe yabo izitwara mu marushanwa izakina yaba ayo mu Rwanda cyangwa ku mugababe w’Afurika.

Heritier Luvumbu Nzinga na Emmanuel Mvuyekure bashya bagiyemo mu gice cya kabiri basimbuye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!