Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo-Rusororo: Batangije itorero ry’intore mu biruhuko

Umurenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo ho mu mugi wa Kigali batangaje ingengabihe y’Intore mu biruhuko, aho benshi mu babyeyi basanga iyi gahunda izafasha abana babo mu kubona indangagaciro zizabera abana babo imwe mu mpamba bazaba bakuye mu biruhuko.

Intore zo mu karere ka Gasabo zisanzwe zizwi ku izina ry “Indengabaganizi”, aho abanyeshuri bagiye mu bihuko bagiye kujya mu itorero rizwi ku izina ry’Intore mu biruhuko 2023, aho bazibanda ku  nsanganyamatsiko igira iti:”Ubuzima bwiza amahitamo yawe” .

Ubusanzwe intore zigabyemo  ingamba cyangwa ibyiciro bitozwa mu itorero bigera kuri bitandatu, ari zo:

Ibirezi habarizwamo abana b’imyaka kuva 0 kugeza 5
Imbuto habarizwamo abana b’imyaka kuva 6 kugeza 12
Indirirarugambahabarizwamo abana b’imyaka kuva 13 kugeza 18
Indahangarwa habarizwamo ab’imyaka kuva 19 kugeza 35
Ingobokarugamba habarizwamo ab’imyaka kuva 36 kugeza 55
Inararibonye habarizwamo ab’imyaka kuva 56 kuzamura

Mu murenge wa Rusororo abagomba kwitabira gahunda y’Intore mu biruhuko 2023 ni ibyiciro bitatu birimo abana baba bakiri mu mashuri, b’ingamba zikurikira:
Imbuto bafite imyaka 6 kugeza 12
Indirira rugamba bafite 13 kugeza 18
Indahangarwa bafite 19 kugeza 35.

Gahunda y’intore mu biruhuko yitabiriwe n’abana baturutse mu tugari tugize umurenge wa Rusororo aritwo, Kabuga I Kabuga II, Nyagahinga, Mbandazi, Gasagara,Bisenga Ruhanga na Kinyana.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo Bwana NSABIMANA Matabish Desire  atangiza iri torero yabanje gushima ubuyobozi bw’igihugu bwateguye ko abana bagomba kwigishwa,bazigishwa imirimo inyuranye ndetse bagasubiramo amasomo.

Ku ikubitiro abitabiriye itorero baganirijwe ubona bishimye.

Ishirikabute, ibiganiro, urugwiro n’ubwitabire byaranze uyu munsi wa mbere byatanze icyizere ko iyi gahunda izitabirwa bihagije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo, yakanguriye  abana gufasha ababyeyi imirimo no gusubira mu masomo mu gihe cy’ibiruhuko bakabibyaza umusaruro.

Mu kiganiro cyahawe Urubyiruko,rwasabwe kujya rukoresha  imbuga nkoranyambaga neza  bareba ibintu bitabangiriza ubuzima kuko bishobora kwangiza ubuzima bwabo.

Umushyitsi mukuru,Gakwaya Jean Pierre,Ushinzwe ibikorwa by’ intore mu karere  ka Gasabo, yasabye Urubyiruko ko rugomba kuzajya rwitabira gahunda y’Intore mu biruhuko kuko ruzigishwa byinshi birimo indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Yasoje atuma abitabiriye ko babwira abasibye ko bagomba kuza muri gahunda y’intore mu biruhuko izajya ibera  kurwego rw’Akagari aho bazigishwa amasomo atandukanye arimo amasano, indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda aho umwana azajya arushaho gukuza Impano afite.
Nigahunda yatangiye none 05 /08/ 2023 ikazageza 14/09/2023.Ni gahunda izajya ikorwa buri wa kabiri na buri wa Kane.

           Basoje bafata ifoto y’urwibutso.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!