Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMuri ADEPR rwambikanye muba Pasiteri

Muri ADEPR rwambikanye muba Pasiteri

Mu itorero ADEPR haravugwa bombori bombori aho umupasiteri yasuzuguye umuyobozi w’iri torero ku rwego rw’igihugu akanavuga ko amuciye.

Uyu ni Rev.Pasiteri Ntakirutimana Theoneste,wandikiye umushumba mukuru wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye Isaie amubwira ko atesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye amuhagarika ku mirimo ya Gishumba maze nawe amusubiza amubwira ko atariwe wamuhaye uwo murimo kandi amuciye, azakomeza kuyobora ari igicibwa.

Urwandiko Pasiteri Theonest Ntakirutimana yandikiye umushumba mukuru wa ADEPR tariki ya 02 Kanama 2023, yamumenyeshaga ko yatesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye tariki 21 Nyakanga 2023 ,amuhagarika ku nshingano za gishumba. Maze Rev.Pasiteri Theonest atera utwatsi iyo baruwa amumenyesha ko atariwe wa muhaye umurimo wa Gishumba nk’uko kopi y’ibaruwa.umurunga.com, dufitiye kopi ibigaragaza.

Ibaruwa Rev.Pasiteri Theonest yandikiye umushumba mukuru wa ADEPR.

Muri iyi barurwa Pasiteri Theonest yabanje kumumenyesha ko atariwe wa muhaye inkoni y’ubushumba ko uwo murimo yawuhawe n’Imana.

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Imana ni yo yimura abami ikimika abandi kandi Sawuli, wari waratoranirijwe n’Imana kuyobora Abisirayeli, yamaze imyaka 40 ayobora ubwoko bw’Imana ariko ari igicibwa. Ijambo ry’Imana riravuga ngo,Mwubahe ababayobora!Nubwo ari umushumba rero,ariko afite umuyobozi we mukuru,ari we mushumba mukuru.Icyakora niba koko imbere y’Imana ari umwere, Imana izamuvuganira,ariko niba afite icyo azira cyumvikana,nta ruvugiro afite.Abahamya bamugose bashobora kumutsindishiriza cyangwa kumukuraho amaboko!Imana ni yo mucamanza w’ukuri, njye nivugiraga! Nyagasani Yezu nabane namwe!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!