Wednesday, November 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Ibyo wamenya kumunsi w’umuganura

Habura umunsi umwe tukagera ku munsi w’umuganura uzaba tariki 04 Kanama 2023 ku rwego rw’igihugu uzabera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Ruhango 

Ni umunsi mukuru ufite insanganyamatsiko igira iti:”Umuganura Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”

Insanganyamatsiko y’umuganura

Inteko y’umuco mu butumwa ya nyujije kuri Twitter igira iti”Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ikomeye cyane yaranze amateka y’abanyarwanda,umuganura niwo munsi mukuru wonyine watangiye kwizihizwa kuva kera n’abakurambere bacu”

Umuganura n’umuhango Nya Rwanda wizihizwa muri Kanama aho abanyarwanda,bizihiza ibyo bagezeho mu buhinzi,Ubworozi,ndetse n’uburumbuke.

Gukomera kuri uyu muhango n’ugusigasira umurage w’u Rwanda kuko umuganura ukubiyemo indangagaciro zirimo kwishimira umusaruro,gukunda umurimo ndetse no gukunda igihugu.

Mbere na Nyuma y’abakoroni

Ku rwego rw’igihugu Umuganura wayoborwaga n’umwami afashijwe n’abanyamihango b’umuganura,(abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana)

naho kurwego rw’umuryango umukuru w’Umuryango akaba ariwe wayoboraga iyi muhango. Kuri uwo munsi w’umuganura abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo cy’imihigo abana bagasabana n’ababyeyi.

Umuganura mu Rwanda waje kugaragara ku ngoma y’umwami Musinga ubwo umwiru Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe imihango yawo yacurirwaga i Burundi mu mwaka 1925.

Uyu Gashamura azwi mu insigamugani igira iti:”yaragashize nka gashamura” Nyuma yicyo gihe umuganura kwizihizwa wasigaye wizihirizwa mu miryango gusa.

Ibyaranze umuganura mu Rwanda

Leta y’u Rwanda igendeye ku byiza n’akamaro umuganura wagize mu kubaka igihugu yawuhaye agaciro gakomeye,ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko uba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.Iteka rya perezida No54/01 ryo kuwa 24/02/2017 mu ngingo ya 3(100) kugirango kuri uwo munsi Abanyarwanda basabane bunge ubumwe,bazirikana ibyiza bagezeho arinako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.

Inyunguramagambo ku muganura
Ifunguro riribwa k’umunsi w’umuganura
Ifunguro ryuzuye

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU