Ukimara gusoma amakuru yasohowe n’ibigo by’ubutasi byo mu Buholandi n’u Budage, uhita wumva ubwoba n’impungenge z’uko isi igenda yemera ibintu bikwiye kwamaganwa. Ayo makuru avuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko u Burusiya bukomeje gukoresha intwaro z’ubumara muri Ukraine.
Izi nzego zivuga ko u Burusiya bukoresha indege zitagira abapilote (drones), zikohereza iyi gaz y’ubumara ahari abasirikare ba Ukraine bihishe. Iyo izo ndege zihageze, ya gaz irabasohora aho bihishe, nyuma bagahita baraswa. Ni uburyo buteye ubwoba, ndetse bunagaragaza uburyo intambara z’iki gihe zigenda zisatira ubukana ndengakamere.
Minisitiri w’Ingabo w’u Buholandi, Ruben Brekelmans, nawe yemeje ibi mu kiganiro yagiranye na Reuters. Yagize ati:
“Dushingiye ku makuru dufite, icyemezo dufata ni uko u Burusiya bukomeje gukoresha izi ntwaro z’ubumara. Ariko ikibabaje ni uko twamaze imyaka tubibona tukabifata nk’ibisanzwe. Ni cyo gituma na none bakomeje kubikora nta nkomyi.”
Ibi birego byatangiye no kwemezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri Gicurasi 2024, aho bashinje u Burusiya gukoresha chloropicin, gaz y’ubumara yakoreshejwe bwa mbere mu ntambara y’Isi ya mbere. Ibi byose bigaragaza ko n’ubwo twibwira ko amategeko mpuzamahanga agenga intambara akurikizwa, hari ibihugu bititabira kubahiriza iyo gahunda.