Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, yategetse ko Abanyamerika bakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamywa icyaha cyo kugerageza kumuhirika ku butegetsi (coup d’état) bagabanyirizwa ibihano.
Ku wa 25 Mutarama uyu mwaka, Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa, rwakatiye urwo gupfa abantu 37, barimo n’Abanyamerika batatu nyuma yo guhamywa icyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa.
Muri Gicurasi 2024, nibwo abo bantu bari bayobowe na Christian Malanga bagabye igitero ku rugo rwa Vital Kamerhe usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC no ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Icyo gihe inzego zishinzwe umutekano zahise zirasa zica Christian Malanga wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika, mu gihe umuhungu we witwa Marcel Malanga bari kumwe n’abandi Banyamerika babiri batawe muri yombi mbere yo gukatirwa urwo gupfa.
Mu ureka rya Perezida Tshisekedi, ryasomewe kuri Tekeviziyo n’umuvuguzi we, Tina Salama, yatangaje ko igihano cy’urupfu yari cyarakatiwe Marcel Malanga na bagenzi be babiri b’Abanyamerika Taylor Christa Thomson na Zalman Polun Benjamin cyagabanyijwe kigirwa icyo gufungwa burundu.
Perezida Tshisekedi yahaye inshingano Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, zo guhita ashyira mu bikorwa ririya teka.

Leave a comment