Mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 31 Werurwe 2025, umugabo witwa Ndikumana Daniel yumbikanye ashinja Ibitaro bya Kibagabaga kugira uruhare mu rupfu rw’umwana we wapfiriye mu nda ya nyina ubwo yari agiye kumubyara.
Ndikumana avuga ko umufasha we yagiye kubyarira muri ibi Bitaro bya Kibagabaga, biherereye mu Karere ka Gasabo, abaganga babikoremo bakamurangarana bikaviramo umwana wabo gupfa ataramubyara ndetse na nyina yaremba ntibagire icyo bakora.
Uyu mugabo agira ati: “Ndatabariza umugore wanjye n’umwana wamupfiriye mu nda ubwo yari agiye kumubyara. Urupfu rw’umwana wanjye ndarushyira ku baganga b’ibi Bitaro bya Kibagabaga kubera ko bamurangaranye ubwo yari ari ku bise bikaza kuviramo umwana gupfa ndetse na nyina akamererwa nabi.”
Akomeza agira ati: “Bagomba kubiryozwa naho ubundi bitaba ibyo hagafatwa izindi ngamba kuko imfura yanjye nari nyitezeho byinshi bityo rero mu nkorere ubuvugizi duhabwe ubutabera. Nk’ubu amasaha abaye Arindwi umwana akimuri mu nda kandi yapfuye, mfite ubwoba ko na nyina ari bupfe.”
Umuyobozi w’ibi Bitaro bya Kibagabaga bikunze gushinjwa kurangarana abarwayi yabwiye itangazamakuru ko atavugisha itarivugisha, icyakora nihagira urwego runaka byu mwihariko rw’ubuzima rufite mu nshingano ibi bitaro, rugira icyo rubwira itangazamakuru, tuzabigarukaho.
https://youtu.be/4zcfuU48ydM?si=RwU2NGlEQb9kLNOc
Si ubwa mbere Ibitaro bya Kibagabaga bivugwaho kurangarana abarwayi cyane cyane abaje kuhabyarira kuko nko mu gitondo cyo ku wa Kane taliki ya 27 Gashyantare 2025, hari umubyeyi wari waje kubibyariramo apfira ku iseta ubwo abaganga bageragezaga kumukuramo umwana wari wamupfiriye mu nda, abo mu muryango we bavuga ko byose byatewe n’uburangare bwabo.
Bamwe mu baturage bo mu muryango wa nyakwigendera witwa Uwizeye Rebeka w’imyaka 23 y’amavuko icyo gihe babwiye Bplus TV ko urupfu rwe n’umwana we ahanini rwatewe nuko abaganga babanje kumurangarana ubwo yari ari ku gise kuko ngo kuva bakihagera ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare, umugabo we witwa Jean yamwegereje abaganga abamenyesha ko umugore we agiye kubyara ariko bamusubiza ko bagiye kumufasha arategereza araheba.
Src: BTN TV

Leave a comment