Home AMAKURU Gatsibo: Umwana arakekwaho kwica Se bapfa ko yamwimye umunani
AMAKURU

Gatsibo: Umwana arakekwaho kwica Se bapfa ko yamwimye umunani

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Rubona ho mu Mudugudu wa Nyarurembo haravugwa inkuru y’umugabo witwa Gahakwa Vincent w’imyaka 46 y’amavuko wasanzwe yapfuye bikekwa ko yishwe n’umwana we.

Bikekwa ko yishwe ku wa 22 Werurwe ariko ko byamenyekanye ko yapfuye ku wa 29 Werurwe 2025, bivuze ko hari hashize icyumweru yishwe, ariko kuko yibanaga ntabwo abantu bigeze bamenya ko yapfuye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rusobanura ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko yishwe n’umuhungu we witwa Hakizimana Jean Claude w’imyaka 21 ndetse ubyiyemerera.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati: “Mu ibazwa rya Hakizimana Jean Claude, yiyemerera ko ariwe wishe Se, ko yari amaze iminsi amusaba umunani we, Se akawumwima, undi agahitamo kumwica.”

Bamwe mu baturage batuye muri ako gace babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ku wa Gatandatu taliki 29 Werurwe, uyu musore yagurishije ibitoki bitanu, abeshya uwabiguze ko Se yagiye i Kigali kwivuza kandi ko yamusabye kubigurisha akamwoherereza amafaranga.

Kuri ubu Hakizimana ukekwaho kwica Se, afungiye kuri Station ya RIB ya Kiramuruzi.

Dr. Murangira yasabye abaturage kwirinda ubusinzi, amakimbirane n’ibikorwa by’urugomo kuko bibyara ibyaha biremereye biganisha no ku kubura ubuzima.

Akomeza asaba abaturarwanda kugira ubworoherane, abafite ibyo batumvikanyeho bakagana inzego za leta zikabafasha kubikemura.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!